Abakozi 88 Ba RIB Barirukanywe Mu Myaka Itanu Ishize- (Rtd) Col Ruhunga

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yavuze ko myaka hafi itanu urwego ayobora rumaze rushinzwe, abagenzacyaha bagera kuri 88 birukanywe bazira ruswa.

Hari nyuma y’Inama rusange y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha yateraniye i Kigali.

Muri yo hashimiwe abagenzacyaha bitwaye neza, banga ruswa barabihemberwa.

Hatangarijwemo n’abahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

- Advertisement -

Mu bagenzacyaha 88 birukanywe, harimo abazize ruswa n’andi makosa kandi bagejejwe mu nkiko.

Umunyamabanga mukuru w’uru Rwego yavuze ko umugenzacyaha ari umuntu uba ukwiye kuba intangarugero haba mu kazi akora ndetse no hanze yako.

Avuga ko hari abagenzacyaha bafatirwa mu byaha bya ruswa bakagezwa mu nkiko.

Col Ruhunga avuga ko niyo inkiko zibagize abere kubera kubura uburemere bw’ibimenyetso bihamya uregwa, ubuyobozi bw’Urwego rw’ubugenzacyaha bwo burabiruka.

Yabisobanuye ati: “ Twe iyo dushingiye ku ngingo zirebana n’imyitwarire umugenzacyaha runaka yagize ku idosiye yakurikiranaga dushobora kumwirukana niyo inkiko zamugira umwere.”

Avuga ko iyo basuzumwe bagasanga runaka wari ushinzwe gukurikirana idosiye y’umuntu aherutse kugaragara ari gusangira n’uwo muntu, hanyuma nyuma y’igihe gito bikagaragara ko hari amafaranga yageze kuri telefoni ye yoherejwe n’uriya muntu, icyo gihe baba bafite impamvu ziremereye zituma uwo mugenzacyaha yirukanwa.

Umuyobozi wa RIB avuga ko iyo babigenje gutyo, icyo gihe nta muntu uba urenganye.

Abagenzacyaha batitwara neza barabihanirwa

Ngo bashingira ku bimenyetso bigendanye n’icyo runaka akekwaho, bakabyita ‘circumstantial evidence’.

Ku rundi ruhande, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga ashima abagenzacyaha bitwara neza bagakora akazi kabo kinyamwuga n’ubwo batabura amoshya.

Avuga ko mu myaka itanu( izuzura neza muri Mata, 2023) urwego ayobora rumaze rugiyeho, abakozi barwo bongereye ubunyamwuga uretse ko ngo ari akazi katarangira.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja wari umushyitsi mukuru muri iriya nama rusange, yashimye umuhati w’abagenzacyaha, ariko abasaba gukomeza kunonosora uburyo bategura amadosiye kuko ngo burya mu butabera ibintu bitunganira cyangwa bigapfira aho byatangiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version