Kicukiro: Abibisha Intwaro Gakondo Bahangayikishije Abatuye i Gahanga

Umurenge wa Gahanga ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro. Mu minsi yabanjirije n’ikurikiye Ubunani ubujura bukorwa n’abitwaje intwaro gakondo bwariyongereye none abatuye Akagari ka Kagasa baratabaza.

Abibasiwe kugeza ubu ni abo mu Mudugudu wa Nyakaguma bataka ubujura bukorwa n’insoresore zitwaza intwaro za gakondo.

Izo nsoresore zihengera bwije mu kabwibwi zigatega abaturage bwiriyeho zikabatema zikabambura utwabo.

Mu buryo bwumvikana, abaturage babwiye itangazamakuru ko hari impungenge z’uko hari n’abazahaburira ubuzima niba Polisi n’izindi nzego z’umutekano zitabatabaye ngo zikome imbere abo bagizi ba nabi.

- Advertisement -

Aba bavuga ko bafite impungenge kuko bashobora no kuhaburira ubuzima.

Umwe mu batuye umudugudu wa Nyakaguma yagize ati: “Batega bahereye kuri sitasiyo Merez, ukamanuka umuhanda ujya mu Kiyanja, ukagera ku kazu k’amazi. Nari ntashye ari nimugoroba, banteze ari saa moya za nimugoroba(7h00h), mvuye mu kazi.”

Avuga ko yazamutse uwo muhanda ageze hafi y’ikirombe cy’amabuye baba baramufashe bamwaka telefoni bazunguza imihoro bashaka kumutema arayibaha baragenda!

Abavugwaho gukora urwo rugomo baba bafite ibikapu by’imikara, bambaye imyenda y’imikara, ingofero na bote byose by’umukara.

Ubuyobozi nta buremere bubiha…

Uriya muturage yabwiye UMUSEKE ko yagejeje ikibazo cye k’ubuyobozi mu nzego z’ibanze bumusubiza ko ari ari ‘uguhindira kw’abaturage.’

‘Uguhindira kw’abaturage’ ni imvugo yumvikanisha ko ibyo abaturage baba bavuga ‘ari amakabyankuru’.

Uwo muturage avuga ko  yitabaje Umuyobozi w’Umudugudu n’irondo ariha amakuru y’ubwo bugizi bwa nabi ariko nta cyakozwe.

Ati: “ Turasaba ko hakorwa irondo ry’umwuga, bakamenya ko inzego z’umutekano zihari.”

Undi avuga ko  abo bajura bamara kwambura abaturage bagahungira mu kirombe.

Icyakora ngo ntibaza buri gihe kuko basiba rimwe cyangwa kabiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, avuga ko ubujura bukorwa ndetse ko hari n’abatawe muri yombi cyakora ko ‘ubwitwaje intwaro gakondo atabuzi.’

Ati: “Ibyo bikorwa ntabyo tugira iwacu. Nta kibazo cy’abantu bitwaje imihoro dufite mu Murenge.”

Avuga ko abajura baba i Gahanga n’uko baba n’ahandi hose kandi ngo barafatwa bagafungwa, bakagezwa mu bugenzacyaha.

Gusa ngo ntabwo ari ikibazo cy’imihoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version