Rwanda: Ahavungirwa Amadolari ($) Hafunzwe

Ikibazo cy’amadolari($) make ku isoko ry’ivunjisha ry’u Rwanda cyafashe intera ndende k’uburyo hari bamwe mu bayavunjaga bayimana ariko nabo bakavuga ko ntayo bafite.

Icyakora Banki nkuru y’igihugu yo yasanze ibyo abo bakora ari urwitwazo kugira ngo bazayagurishe yahenze kandi ngo ibyo si byo!

Bagenzi bacu ba Kigali Today babajije Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda impamvu z’iki kibazo kimaze gukura cyane.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko ibyo atari byo, ko ahubwo abakeneye Amadolari ari benshi ariko bitavuze ko abayacuruza bayabuze burundu.

- Kwmamaza -

Rwangombwa avuga ko amadolari atabuze k’uburyo umuntu yakwemeza yabuze burundu.

Ati: “… Ntabwo amadolari yabuze burundu ku isoko ku buryo uwayakenera atayabona. Ahubwo kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, abakeneye amadolari bariyongereye gusa ntibikuraho ko abakora ubwo bucuruzi bakomeza gukora. Abavuga ko yabuze burundu barabeshya.”

Avuga ko buri cyumweru hacuruzwa miliyoni $ 10, akavuga ko ibyo byerekana ko amadolari ahari, ko abavuga ko yacitse ku isoko bavuga ibinyoma.

Ndetse yungamo ko amadolari($) ahari ugereranyije n’uko byari bimeze muri Kamena na Nyakanga.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko hagaragaye amanyanga mu bucuruzi bw’amadolari($) abayafite  bakayimana nkana.

Avuga ko hakozwe ubugenzuzi, aho bigaragaye bafatirwa ingamba.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko mu Cyumweru gishize hakozwe ubugenzuzi, abakozi b’iyi Banki bagana ahacururizwa amafaranga y’amahanga(Forex Bureaux)  bashaka amadolari ariko barayabima.

Avuga ko batunguwe no kubona ko amadolari yimanwa kandi haza abandi bantu nyuma bakayabaha.

Rwangomba ati “ …Dutungurwa n’uko bayabimana nyamara bayafite, nyuma haza abandi nyuma bakayabaha. Ibyo rero twarabibonye na cameras zabo zirabyerekana ndetse bamwe baranahanwa abandi barahagarikwa…”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

Avuga ko mu gihe cy’iminsi irindwi hari ahantu nk’aho hatandatu Banki nkuru y’u Rwanda yafunze, ahandi 10 hahabwa ibihano birimo no gucibwa amande.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko abakora ubwo bucuruzi bakunze kwegerwa bakagirwa inama yo kudakora muri ubwo buryo kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ifaranga ry’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version