Taliki 05, Nzeri, 2022, Ubugenzacyaha bwataye muri yombi abakozi bane barimo abakorera RSSB n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Mibirizi witwa Dr Nzaramba Théoneste.
Abandi bafatanywe na Dr Nzaramba ni Domitien Nkurikiye umukozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu( factures) zatangwaga n’ibitaro bya Mibirizi, Placide Bigirimana umukozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu Kigo nderabuzima cya Gihundwe mu Karere ka Rusizi, Emmanuel Nsengiyumva umuyobozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu Kigo nderabuziama cya Nkanka.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira avuga ko aba bakozi bose bakurikiranywaho ibyaha bibiri ari byo gukoresha impapuro mpimbano( ni icyaha giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange), bagakurikiranwaho kandi icyaha cyo kunyereza umutungo( kikaba icyaha giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa).
Ibyaha bariya bantu bakurikiranyweho byakozwe hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2022.
Amakuru avuga ko abakekwaho biriya byaha bahimbaga impapuro zigaragaza ko bagiye mu butumwa bw’akazi kandi babeshya.
Ikindi ni uko bakoreshaga inyemezabwishyu zigaragaza ko ibitaro byatanze serivisi z’ubuvuzi kandi atari ukuri bakazishyurirwa.
Iperereza ryaje kugaragaza ko hari amafaranga arenga Miliyoni Frw 30 yanyerejwe muri ubwo buryo.
Umuvugizi wa RIB ati: “ Iperereza ryatweretse ko ibyo byose byakorwaga k’ubwumvikane bw’Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Mibirizi n’abakozi ba RSSB bashinzwe kugenzura inyemezabwishyu kandi ibi byose byabereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi.”
Ubugenzacyaha bwamaze kugeza mu bushinjacyaha idosiye ikubiyemo ibyo abo bantu baregwa.
RIB isaba abantu kurya akagabuye, bakirinda kwihesha iby’abandi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Isaba abakozi ba Leta kwirinda kwaka amafaranga y’uko runaka yagiye mu butumwa bw’akazi kandi utabugiyemo kuko bigize ingingo z’icyaha cyo kunyereza umutungo ariko kiba cyabanjirijwe n’icy’inyandiko mpimbano kuko uwagikoze aba yabanje gusinyisha ku nyandiko runaka ko yahawe amafaranga ya serivisi yatanze kandi ntayo yatanze.
Ubugenzacyaha kandi busaba abayobora ibitaro n’ibigo nderabuzima kujya bagenzura cyane ubw’ubwishyu bw’ubwishingane mu buzima buhabwa RSSB birinda ko hari inyandiko zakwishyurwa zigaragaza ko zatanzweho serivisi z’ubuvuzi kandi ntazatanzwe kuko birahanwa.