FERWAFA Yahaye Gatete Jimmy Impano Y’Ubudashyikirwa Mu Mupira W’Amaguru

Kuri iki Cyumweru Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyikirije  impano umunyabigwi Jimmy Gatete uri mu Rwanda mu rwego rwo gutegura igikombe cy’isi cy’abagabo bagacishijemo mu mupira w’amaguru.

Icyo gihembo yagishyikirijwe na Perezifa wa FERWAFA  Bwana Olivier Nizeyimana, Henry Muhire n’abandi bakora muri FERWAFA.

Iyi mpano yayihawe mu buryo bwo gushimirwa kuba yaremeye kwitabira gahunda yo gusura u Rwanda kw’abanyabigwi  baherutse guhurira mu Rwanda muri gahunda yiswe Legends in Rwanda.

Bari baje mu imenyekanisha ry’imikino y’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho hambere biteganijwe ko kizabera mu Rwanda  mu mwaka wa 2024.

- Kwmamaza -

Gatete Jimmy  wakiriye iyi mpano yashimiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamuzirikanye  ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati: “Mu by’ukuri mwongeye kunyereka ko ndi umwana uje iwabo, ndi umwana ufite inkomoko nziza, ari cyo gihugu cyanjye u Rwanda.”

Abo muri FERWAFA bashyikirije Gatete impano bamugeneye

Nyuma yo gufungura Inama nyafurika ihuza urubyiruko yitwa Youth Connekt 2022, Perezida Kagame yakiriye  mu Biro bye  abanyabigwi baconze ruhago bigatinda barimo Umunyarwanda Jimmy Gatete.

Abo banyabigwi barimo na Patrick Mboma abaturage ba Cameroun badashobora kuzibagira kubera ibyishimo yahaye ikipe y’igihugu cyabo yitwa Les Lions Indomptables.

Ibi byamamare biri mu Rwanda mu rwego rwo gutegura igikombe cy’isi cy’abawuconze  bagasazana ibitego kizakinirwa mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

Amakuru avuga ko kiriya gikombe kizakinirwa muri Stade  Amahoro.

Muri iki gihe iri kuvugururwa kugira ngo ibe  stade nziza kurusha izindi ziri mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Umwe mu basomyi ba Taarifa witwa Ntwari avuga ko Stade Amahoro ubwo yatahwaga bwa mbere mu mwaka wa 1987 nabwo yari iya mbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yatashywe ku Italiki ya 05, Nyakanga, 1987 ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 rwari rumaze rubonye ubwigenge.

Bivugwa ko indi Stade yaje iyikurikiye mu Karere u Rwanda ruherereyemo ari iyubatswe na Mobuto Sese Seko wayoboraga icyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyo gihe Mobutu yari amaze kubona ko iyo u Rwanda rwubatse ari nziza, yiyemeza kuba imeze nkayo ariko ngari kurushaho.

Perezida Kagame kandi yakiriye Visi Perezida wa Kenya witwa Rigathi Gachagua n’itsinda yaje ayoboye ubwo bitabiraga itangizwa rya Youth Connekt 2022 iri kubera mu Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda n’aba bayobozi baganiriye uko ibihugu byombi byakomeza gukorana mu nyungu z’ababituye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version