Abamotari B’i Nyagatare Bavuze Uko Binjiza Ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara baganirije abamotari ku kwirinda ibyaha. Nyuma abamotari bafashwe batanze ubuhamya bw’uko binjije ibiyobyabwenge bagafatwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanue Gasana ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari bagiranye ibiganiro n’abamotari  1000 bakorera mu Karere ka Nyagatare.

Byabereye mu Karere ka Nyagatare intego ikaba yari ugukangurira abamotari kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka no kwirinda impanuka.

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, CG Emmanuel K Gasana yababuriye ababwira ko bagombye kwirinda kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu bakunze gufatirwamo babizana mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Ati: “Bamwe muri mwe twabazanye muri iyi nama bafatiwe mu bikorwa bitemewe ndetse bigize ibyaha nko kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge na magendu. Bamwe muri mwe mutwara abantu bambuka imipaka bitemewe n’amategeko, mukirengagiza ko mushobora kwinjiza mu gihugu abagizi ba nabi.”

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba yabibukije kwibumbira mu makoperative kugira ngo banoze imikorere.

Yabasabye kwirinda ababashukisha amafaranga nyamara bigafatirwa mu  byaha bagafungwa imyaka myinshi.

CG Gasaba yabagiriye inama yo gukorera amafaranga meza atarimo ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari  mu kiganiro cye yagarutse kuri bamwe mu bamotari batwara moto badafite ibyangombwa n’ abagendera ku muvuduko ukabije.

CG Emmanuel Gasana yababuriye ababwira ko bagombye kwirinda kwinjiza ibiyobyabwenge

Ati: “Hari bamwe mu bamotari bajya bafatirwa mu byaha byavuzwe haruguru ugasanga nta n’ibyangombwa bafite bibemerera gutwara ibinyabiziga (Moto). Hari abandi bafatwa bagendera ku muvuduko ukabije bakanateza impanuka.”

Yabagiriye inama yo kubicikaho.

Ubuhamya bw’abamotari baherutse gufitirwa muri biriya byaha…

Bamwe mu bamotari batanze ubuhamya bw’ibyaha bafatiwemo binjiza magendu n’ibiyobyabwenge.

Bakanguriye bagenzi babo kubyirinda kuko biteza ibibazo birimo no gufungwa.

Uwitwa Gakunde Théo wo mu Murenge wa Mimuri, tariki ya 04 Ugushyingo 2021 yafashwe atwaye inzoga zitemewe zitwa Maisha Bola.

Yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe azijyanye mu Murenge wa Mimuri,

Bakunde yagize atiUmunt: “Umuntu yampaye ikiraka cy’amafaranga ibihumbi bitatu[Frw 3000] ngo njye ku mupaka kumuzanira inzoga zitemewe. Nageze mu nzira abapolisi baramfata ubu ndafunzwe, moto yanjye yarafunzwe kandi nzatanga amande.”

Yavuze ko yicuza ibyo yakoze binyuranijwe n’amategeko agira inama bagenzi be kubyirinda.

Undi witwa Bazibaza nawe yavuze ko aherutse gufatirwa mu bikorwa byo kugenda imbere y’abatwaye ibicuruzwa bya magendu akagenda abacungira ahari abapolisi.

CP Emmanuel Hatari yasabye abamotari kuzibukira ibikorwa by’ubwicamategeko

Avuga ko yaje gufatirwa muri ibyo bikorwa ndetse ngo arabyicuza akabisabira imbabazi.

Yagize ati: “Nahawe ikiraka cyo guhembwa amafaranga ibihumbi bitanu[Frw 5000] nkagenda imbere y’abantu bahetse ibicuruzwa bya magendu.  Nagendaga mfite telefoni nkagenda mbwira abafite ibicuruzwa ahari abapolisi, umunsi mfatwa nari kumwe n’abantu batatu bari inyuma yanjye nko muri metero 300.”

Ngo yabanje gucika bariyeri ya mbere yariho abapolisi ahita atanga amakuru, ba bantu bari inyuma basubira inyuma baracika.

Gusa ngo ntiyabikoze ku yindi nshuro kuko yafashwe.

Yagiriye inama bagenzi be yo kwirinda kuzagwa mu mutego nk ‘uwo yaguyemo.

Muri iki gihe  arafunzwe na moto ye irafunzwe kandi agomba no gutanga amande.

Mu gihe cy’amezi atatu gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abamotari 28 bari batwaye ibicuruzwa bya magendu n’abantu barimo kwambuka umupaka binyuranijwe n’amategeko.

Ubukangurambaga bwa Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’i Burasirazuba buzakomereza no mu tundi turere dutandatu dusigaye muri iriya Ntara. burakomereza no mu tundi turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version