Mu Rwanda Hadutse Ubundi Buryo Bwo Kwiga Hakoreshejwe Iyakure

Mu rwego rwo gukomeza kongerera amahirwe yo kwiga abaturage b’u Rwanda muri rusange n’abanyeshuri by’umwihariko, Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bushya bw’iyakure bita ‘Atingi’.

Atingi ni uburyo buri gukwira henshi muri Afurika bukaba bufasha abaturage kumenya no guhanahana amakuru mu buryo bw’iyakure, abahanga bita e-learning.

Ijambo ‘Atingi’ ni ijambo riva mu rurimi bita Esperanto, rwahimbwe bwa mbere n’umugabo wakomokaga muri Pologne witwa L.L Zamenhof mu mwaka wa 1887.

Abakoresha uburyo bwa Atingi babuboneraho uburyo bwo kwihugura mu masomo bataboneye umwanya wo kwiga bityo bakongera ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

- Kwmamaza -

Kugeza ubu muri Afurika Atingi ikoreshwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri ariko umubare ukomeje kuzamuka.

Hari abandi 300 000 bakurikiranira amasomo yabo kuri uru rubuga rw’iyakure.

Biga ikoranabuhanga, guhanga imirimo, gucunga umutungo, ubuyobozi n’ibindi.

Yatangiye gukora mu mwaka wa 2019 kandi mu bihe bikomeye bya COVID-19 yafashije benshi.

Mu Rwanda Atingi ihagarariwe na Jan-Gerrit Groeneveld igacungwa na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Iri koranabuhanga rimaze kugera henshi muri Afurika

Jan-Gerrit Groeneveld avuga ko yizeye ko Atingi izafasha u Rwanda kuzamura urwego rw’uburezi no gutegura abazajya ku isoko ry’umurimo mu gihe kiri imbere.

Ikindi ni uko abakoresha Atingi nta kintu bishyura, baba bayikoresha bisunze murandasi cyangwa ntayo bafite ku bikoresho byabo by’ikoranabuhanga.

Mu Rwanda imishinga ya Atingi iyobowe na Olena Rusnak na Johannes Pohlmann.

Ni umushinga watangirijwe bwa mbere mu Budage binyuze muri Minisiteri yabwo ishinzwe ubufatanye mpuzamahanga.

Ubu bufatanye bwageze muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko binyuze mu mushinga bise Smart Africa Initiative.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version