Ambasaderi Wa Israel Mu Bwongereza ‘Yibasiwe’ N’Urubyiruko Rwarakaye

Ubwo yari arimo atanga ikiganiro muri imwe muri Kaminuza zo mu Bwongereza Ambasaderi wa Israel mu Bwongereza Madamu Tzipi Hotovoly yasohowe n’abashinzwe kumurinda nyuma y’uko urubyiruko rw’AbanyaPalestine rwasunitse urugi rushaka kumusumira.

Abashinzwe kumurinda bahise bamwinjiza mu ivatiri ye yo mu bwoko bwa Jaguar bamuvana aho ngaho.

Yari arimo atanga ikiganiro mu ishuri ryigisha iby’ubukungu ryitwa London School of Economics.

Aho yari ari Ambasaderi Tzipi yari yitwaje indabo mu biganza bye.

- Advertisement -

Ubwo yari arimo atanga kiriya kiganiro, abasore n’inkumi bakomoka muri Palestine batangije icyo bita Hashtag basaba bagenzi babo guhagurukira rimwe bakamena urugi rw’aho yari ari bakamusakiza.

Umugambi bawucuriye kuri Instagram.

Abatashakaga Ambasaderi Tzipi muri kiriya kiganiro basakuzaga bati: “ Nta soni ufite?”

Umwe mu bigaragambyaga yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano wa Ambasaderi Tzipi Hotovoly, ariko ntiyamugeraho kuko abashinzwe umutekano we bahise bamwinjiza mu modoka ye y’umutamenwa baramuhungisha.

Abashinzwe kumurinda bahise bamwihutana bamuvana aho

Ivatiri ya yatsimbuye ihita ikurikirwa n’indi y’abashinzwe kumurinda yo mu bwoko bwa Land Rover.

Imodoka y’abamurinda yahise imukurikira

Ikibazo kiri muri iriya Kaminuza ngo ni uko abanyeshuri bakomoka muri Palestine bahahejwe ari benshi.

Umwe muri bo yabwiye Televiziyo yo muri Iran ko niba badahawe umwanya mu burezi butangirwa muri London School of Economics, ririya shuri ritazatekana mu buryo burambye.

Undi munyeshuri we yavuze ko bitari bikwiye ko muri kiriya kiganiro hatumirwa Ambasaderi wa Israel kuko ngo Israel idaha agaciro Palestine.

Bagenzi babo banenze Leta ya Israel n’iy’u Bwongereza kuko ngo bemeye guha ijambo uriya mugore uhagarariye inyungu za Tel Aviv i London.

Ni ikiganiro yari yaratumiwemo

Tugarutse ku bari bateguye iriya myigaragambyo, kuri Instagram baranditse bati: “ Umuntu wese uzamena ikirahure cy’imodoka ya Ambasaderi wa Israel muri iki gihugu tuzamuha akantu.”

Ku rundi ruhande ariko abandi banyeshuri bagaye bagenzi babo bakoze biriya, bavuga ko kwibasira Ambasaderi wa Israel muri buriya buryo atari byo bizatuma ibibazo Abanya Palestine bafite bishira.

Umwe muri bo ni Reem Ibrahim w’imyaka 19 wiga imiyoborere muri iriya Kaminuza.

Kimwe mu byarakaje abanyeshuri batishimiye Israel ni uko Ambasaderi wayo yavuze ko ingabo za Israel zitajya na rimwe zibasira abasivili.

Tzipi yavuze ko ingabo z’igihugu cye zirasa gusa ibice ibitero bya Hamas biza biturutsemo.

Atararangiza interuro irimo ariya magambo, bamwe mu banyeshuri bahagurukiye hejuru batangira kumwamagana, nibwo abashinzwe kumurinda bamuvanaga hariya shishi itabona.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version