Abana B’Abakobwa 354 Muri Nyaruguru Barasambanyijwe

Abagore bo mu Murenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru babwiye abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko abagabo babo babakangisha ko bazabica. Hagati aho RIB ivuga ko abana b’abakobwa 353 bo muri Nyaruguru basambanyijwe mu gihe cy’umwaka umwe!

Umugore witwa Médiatrice Mukamazina we yabwiye abakozi ba RIB ko wavunwe n’umugabo yari yaratiye umurima.

Aba bagore hamwe n’abandi bo mu Murenge wa Rusenge bashimye Urwego rw’Ubugenzacyaha kuba bwabasanze iyo batuye kugira ngo barugezeho ibibazo bahura nabyo birimo n’ihohoterwa.

Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru

Mukamazina avuga ko yari amaze iminsi asiragira hirya no hino, yaka impapuro bazimwima bakamusaba kuzagaruka, gutyo gutyo.

Ati: “ Ubu ndishimye kuko baje kumva ikibazo cyanjye, bakaba bambonye imbonankubone, bitabaye guhora nsiragira ngo genda, uzagaruke ejo gutyo gutyo…”

Uretse kumva ibibazo abaturage bafite bakareba uko byazakemurwa, abagenzacyaha bibutsa abaturage ibyaha ibyo aribyo n’uburyo babyirinda.

Babwirwa icyo amategeko ateganya ku byaha runaka ndetse bagashishikarizwa kwirinda guhishira abakoze ibyaha birimo n’ abasambanyije abana.

Abaturage bageza kuri RIB ibibazo batabonye uko babigeza kuri sitasiyo zayo ziri kure

Imibare yakusanyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha igaragaza ko mu mwaka wa 2020-2021 abana b’abakobwa( batarageza ku myaka 18) basambanyijwe mu Karere ka Nyaruguru bagera kuri 354.

Ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ibyaha biri muri Gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana no kwegereza abaturage serivisi za RIB.

Ni gahunda igamije gufasha abatuye ahitaruye sitasiyo za RIB kubona serivisi zayo bitabagoye.

Mbere y’uko icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda, iyi gahunda yarakorwaga ariko iza gusubikwa kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version