Abana Bakwiye Gukurana Indangagaciro Za Kimuntu- Jeannette Kagame

Jeannette Kagame asanga ari ngombwa ko ibihugu bya Afurika bishyiraho uburyo bwo guha abana uburere n’ubumenyi by’ibanze bikwiye kuranga umuntu mukuru.

Bikubiye mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana harimo gusoma, kwandika no kubara bitangirwa mu mashuri abanza.

Ni inama iri kubera i Kigali yiswe “Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024), yitabiriwe n’abarenga 500.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abayirimo ko umwana akwiye guhabwa byose bikubiyemo uburere n’ubumenyi agakurana indagaciro za kimuntu.

- Kwmamaza -

Yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba abana hari abana bo mu bihugu byinshi bya Afurika bakura batazi gusoma no kwandika neza cyangwa kubara neza.

Ati: “Gusoma no kumva inyandiko yoroshye biracyari ikibazo cyugarije abana icyenda mu bana 10 bafite imyaka iri munsi ya 20 bo mu bihugu byinshi bya Afurika. Ni ikibazo gikomeye. Reka tugabanye abana badashobora gusoma neza, kwandika neza no kubara neza”.

Ashima ko u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya FLEX 2024 nk’imwe mu zihuriza hamwe abahanga n’abafite uruhare mu iterambere ry’uburezi muri Afurika.

Kuri we, guha umwihariko uburezi muri Afurika ni ikintu gikwiye gushorwamo amafaranga.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko uburezi bwubaka umuntu bigatuma yigirira icyizere nacyo kikubaka amahoro.

Ni amahoro amwubaka nawe akayaha abandi bityo benshi bakayungukiramo.

Yemeza ko amahoro azahora ari yo ntego nkuru ndetse gushora imari mu burezi bikaba iby’ibanze mu ntego za Leta y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version