Abana basaba abayobozi muri rusange kwita ku byifuzo byabo mu buryo bwihariye. Kuri uyu wa Gatanu tariki 10, Mata, 2026 bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko inyandiko ikubiyemo ibyo bashaka ko byazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027.
Inyandiko ikubiyemo ibyifuzo by’abo bana Taarifa Rwanda ikesha CLADHO, igaragaza ko bibanze ku bibazo byavuye muri Rutsiro, Nyagatare, Gatsibo, Burera, Gicumbi, Rulindo, Huye, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Ngororero na Rutsiro.
Bemeza ko iby’ingenzi byakwibandwaho mu ngengo y’imari 2026-2027 ari ukongera ibikoresho by’amashuri, guteza imbere imirire y’ibikomoka ku matungo, kugena ingengo y’imari yo kubaka aho abana bafatira ifunguro mu mashuri yigamo abana bataha no kongera ibyumba by’amashuri.
Basaba ko hongerwa ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa no gufasha abahuye na ryo ku mashuri, gushyiraho uburyo bukumira abana kugera ku makuru abangiza igihe bakoresha telefoni zigezweho, gushyigikira abana bafite ubumuga, guteza imbere imikino n’imyidagaduro hongerwa ibibuga no kongera amahugurwa n’ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana bikagera kuri bose.
Ikindi basaba ni ukongera amahugurwa ku burenganzira bw’umwana kuri bose, haganwa ingengo y’imari ihabwa aba avoka baburanira abana bahohotewe cyane cyane abasambanijwe bafashwa kuregera indishyi.
Abana basaba kandi ko habaho ubufasha bugenerwa abasambanyijwe bakabyarira iwabo, bagahabwa ubufasha ku buzima bwo mu mutwe, bagahabwa ibikoresho byo kwita ku bana n’ubujyanama ku miryango yabo.
Mu gusobanura ibyo bifuza, abo baba bavuga ko hakwiye kandi kitabwaho byihariye ku mirire y’abana bagwingiye cyangwa bari mu mimerere ibiganishaho.
Kugenera ingengo y’imari ‘clubs’ z’isuku n’isukura n’imirire ku mashuri mu bikorwa byo kuzamura imyumvire ku mashuri no mu midugudu nabyo bikaba mu byo abana bashaka ko Leta ishyiramo imbaraga.
Basaba kandi ko hongerwa ingengo y’imari igenerwa komite z’abana mu nzego zose kugira ngo zibashe kugeza ubutumwa ku bandi bana bahagarariwe.
Bifuza ko inzego bireba zifasha amashuri gushyiraho icyumba cy’umukobwa gifite ibikoresho nkenerwa bihagije.
Uko ibibazo byifashe mu Turere by’umwihariko:
Abana ba Rutsiro bataka ko abo mu Murenge wa Gihango batagera ku ishuri byoroshye kuko bibasaba kwambuka bakandagira mu mazi bitewe n’uko ikiraro bambukiragaho cyasenyutse.
Ikiraro gihuza Akagari ka Cyarusera mu Murenge wa Mushubati cyarasenyutse, abana baca mu mazi bajya ku ishuri rya Ecole Primaire Mubuga, ibintu bishobora kubaviramo kubura ubuzima.

Muri aka Karere, hari abana ba Se bihakanye, ba Nyina bakaba barabuze amafaranga yo gukoresha isuzuma rya gihanga bita DNA ngo hamenyekane isano abana bafitanye naba Se.
Abana bo muri Ngororero bavuga ko mu bibazo bafite, bimwe mu bikomeye ari ukutagira ahantu bakorera ubushakashatsi mu bigo bigaho, bakavuga ko bakeneye ibyumba by’ikoranabuhanga byabafasha kuzamura ubumenyi ku ikoranabuhanga.
Nabo bavuga ko hari aho usanga ikiraro cyaracitse, bikagatuma batagera ku ishuri uko babyifuza.
Kwambuka ikiraro kiriho ibiti bike bituma hari abatinya kwambuka, abandi bakabikora byo kwiyahura kuko baba bashobora kugwamo.
Hari n’ishuri rya Gaseke ryangiritse kubera ibiza, abana bakigira ahantu hadakwiye kandi ngo bimaze igihe.
Muri Nyamasheke ho, abana bavuga ko hari ikibazo cy’abasambanywa bagaterwa inda hakaba n’abakoreshwa n’imirimo ivunanye hagahembwa ababyeyi babo.
Hari ikigo cy’amashuri kiri muri Rusizi kitwa Groupe Scolaire Nyanoma gishaje cyane ndetse ngo nta bwiherero buhagije bukirangwamo.
Muri Nyamasheke kandi hari ababyeyi bataye inshingano bituma abana bajya mu buzererezi.
I Karongi hari ibibazo by’ibiraro bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga, hagatangwa urugero rw’Ikiraro cya Buhinga na Kirambo.
Abana b’aho kandi basaba ko hakongerwa ingengo y’imari yo kurwanya igwingira kandi mu Mirenge ya Ruganda, Gitesi na Rwankuba hagashyirwayo amashuri acumbikira abana.
Muri Gisagara, hari ibigo byinshi bitagira aho abana bafatira amafunguro, ubwiherero buke mu mashuri nko muri GS Gisagara A na EP Gisanze yo mu Murenge wa Ndora.
Abana bo muri Huye bavuga ko hakenewe guhugura abayobozi n’ababyeyi ku burere buboneye kandi ababyeyi ntibazi gutegura indyo yuzuye y’abana kandi ntibite ku myigire yabo bigatuma bata ishuri.
Hakenewe kandi guhugura abarimu mu rurimi rw’amarenga ngo bafashe abana batavuga kandi ntibumve.
I Rulindo hari imirire mibi igira ingaruka zirimo igwingira mu miryango ikennye, ibyumba by’amashuri bike, amarerero make, hagakenerwa amazi meza n’ibikoresho byo kuyungurura amazi mu miryango ikennye.
Hakwiye kandi kongerwa kw’ingo mbonezamikurire z’abana bato ku rwego rw’utugari.
Muri Gicumbi hari ibibazo birimo inda ziterwa abangavu, amakimbirane mu muryango atera gutandukana kw’abashakanye bigatuma abana baba inzererezi.
Abana b’aho bataka ko abasambanyijwe bahohotewe badahabwa ubutabera bukwiye aho umuntu ukekwa ko yabasambanyije adafatwa, bigahora bivugwa ko yabuze kandi ari mu gihugu.
I Burera, ibigo byinshi nta byumba by’abakobwa byujuje ibisabwa bifite, hari amashuri atagira amazi meza, bigatuma ubuzima bw’abanyeshuri bujya mu kaga.
Hari henshi usanga ku mashuri nta hantu ho kurira ku mashuri bagira, bigira ingaruka ku mirire n’amasomo, hakaba n’ahandi henshi hari ibikoresho bike by’ikoranabuhanga.
Mu gihe cy’imvura, bamwe mu bana babura uko bagera ku mashuri kubera ibiraro bibi(Urugero: Ikiraro cya Gitovu gihuza Umurenge wa Kinyababa n’uwa Butaro)
I Gatsibo naho hari ahantu hataba amazi harimo no mu Murenge wa Nyagihanga.
Uyu murenge wose nta mazi awubamo, bigatuma isuku abana bakenera igabanuka cyane.
Biba ngombwa ko abana bazinduka kare kare bajya gushaka amazi yo gusiga mu rugo n’andi bajyana ku ishuri bikabakerereza kandi bikabananiza.
Biba ngombwa kandi ko abana bijyanira amasahani, ibiyiko ndetse na za ruche mu bikapu batwaramo ibikoresho by’ishuri.
Muri Nyagatare, hari utugari dutatu dufatanyije ikigo kimwe bigatuma abana batangira ishuri bakerewe.
Ingengo y’imari yo gufasha abana babyariye iwabo no kubashyigikira mu gusubira mu mashuri nabyo biri mu byo abana b’aho basaba Leta.
Muri Kayonza, abana basaba ko hakubakwa umuhanda uva kuri FAWE Girls Schools ugera kuri Kaminuza ya Rukara kuko iyo imvura yaguye abana basiba ishuri kubera uburyo wangiritse
Bashaka kandi ko hongerwa ibikoresho by’ isuku bitangwa mu byumba by’ abakobwa ku mashuri.
Abana muri rusange basaba ko Leta yahagurukira mu buryo budasanzwe abantu bakora inzoga z’inkorano kuko ingaruka zazo zigera no ku bana.
Bifuza ko bahabwa umwanya mu bibakorerwa hagamijwe ko bibagirira akamaro nabo babigizemo uruhare.

