Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abandi Banyarwanda Bagiye Gukingirwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abandi Banyarwanda Bagiye Gukingirwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 July 2021 1:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Tharcisse Mpunga avuga ko mu Cyumweru kizatangira tariki 02, Kanama, 2021 hari Abanyarwanda bazakingirwa icyorezo COVID-19. Ni icyemezo kizashyirwa mu bikorwa nyuma y’uko Guverinoma yoroheje ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo harimo n’ingendo hagati y’uturere na Guma mu rugo ikavanwaho.

Dr Mpunga yabivugiye mu kiganiro yari yatumiwemo ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi ngo bagire icyo bavuga kuri ziriya ngamba zaraye zifashwe.

Yasabye abaturaga kutazumva ko ubwo ingendo zafunguwe, ko bemerewe kudohoka ku gukurikiza ziriya ngamba, ahubwo kuri we ngo iki nicyo gihe kiza cyo kuzubahiriza kugira ngo ‘Guma mu rugo’ itazagaruka.

Abajijwe niba nta mpungenge z’uko abana bazatangira amashuri ku wa Mbere tariki 02, Kanama, 2021 bashobora kuzandura kiriya cyorezo, Dr Mpunga yavuze ko nta mpungenge abantu bagombye kugira kubera ko abana nka bariya[bafite kugeza ku myaka icyenda] byagaragaye ko batari mu bandura cyane kiriya cyorezo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kwerekana ko ubwandu bwagabanutse henshi mu Rwanda

Ikindi yavuze ni uko kuba muri iki gihe imibare yerekana ko abantu bandura bagera kuri 900 ku minsi abandi bari hafi kugera ku 10 bagahitanwa na kiriya cyorezo, bitagombye guhangayikisha cyane kuko ahenshi hari ubwandu buri hejuru, ubu bwagabanutse.

Ati: “ Murabizi ko mu bihe byahise twapimye Abanyarwanda benshi hirya no hino kandi uko iminsi yahitaga twabonye ko bwagabanutse. Aho bukiri bwinshi ho baracyari muri Guma mu rugo.”

Utarabonye ibiribwa bihagije Ntibyatewe na Leta…

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko Guma mu rugo yagize umusaruro wagaragajwe n’ibipimo byatangazwaga na Minisiteri y’ubuzima.

Avuga ko ibyerekanywe na Minisiteri y’ubuzima byagaragarije iy’ubutegetsi bw’igihugu ko abaturage bagerageje uko bashoboye bubahiriza amabwiriza.

Avuga ko ibipimo bigaragaza impinduka kandi ngo imyitwarire myiza yagendanye no kubona ibiribwa byabafashije kuguma mu rugo

Gatabazi ati: “Utarabonye ibiribwa bihagije Ntibyatewe na Leta, ahubwo ni abantu ku giti cyabo. Intego ya Leta yari iy’uko abaturage bose  bari muri Guma mu rugo bashyizwe ku rutonde, bagombaga kubona ibiribwa byo kubafasha.”

Yavuze ko abacyaka ko Guma mu Rugo yakuweho ni uko ibiribwa byabaye bicye, bibeshya!

Nawe yasabye abaturage kuzakomeza imyitwarire myiza kandi abibutsa  gufungura ingendo bitabaha uburenganzira bwo kwirengagiza ko COVID-19 ikiriho kuko nibadohoka bishobora kuvamo kongera gusubira hasi, imibare y’abandura.

Yasabye abakoresha gutangira kugena abakozi bangana na 15% bazitabira imirimo guhera kuri iki Cyumweru tariki 01, Kanama, 2021, ibi bakabikora mu rwego rwo kubahiriza umubare waraye ugenwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Gatabazi yagiriye inama abaturage yo gukoresha neza igihe babonye, bagakora imirimo ibateza imbere aho kugira ngo bajye bakoresha umwanya bahawe basurana cyangwa bahurira mu ngo bagasabana.

TAGGED:AbanyarwandaCOVID-19featuredGatabaziIbiribwaLetaMpungaUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Babyeyi Mumenye Igihe Amashuri Yo Mu Rwanda Azafungurirwa!
Next Article Mu Mutwe Wa Rusake Habamo Isaha Iyibwira Ko Igihe Cyo Kubika Kigeze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?