Abantu 12 Bafashwe Bakekwaho Ubujura Bukoreshwa Intwaro

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 12 bakekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye, harimo n’aho bakekwaho ko bishe umuntu muri ibyo bikorwa.

Polisi kuri iki Cyumweru yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Yagize iti “Twafashe abantu 12, bakekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi, aho bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bagakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version