Mu minsi Mike KWIBUKA 27 Bitangiye, Abarokotse Jenoside Batangiye Guhohoterwa

Mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Akabungo, Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma hari umugabo ufunzwe akurikiranyweho kwitwikira ijoro agatema urutoki rwa Agnès Mukaruzima warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 10, Mata, 2021.

Umwe muri babyara ba Mukaruzima yabwiye Taarifa  ko ukurikiranyweho gutema ruriya rutoki, yari yaje yitwaje icyuma, avuga ko ashaka kwica Mukaruzima amubuze yirara mu rutoki atema insina.

Ukekwaho kiriya cyaha yatawe muri yombi yitwa Afurika.

- Kwmamaza -

Se w’ukekwa yitwa Ndagijimana Mapiki yakoze Jenoside akaba yarapfuye.

Nyamasheke n’aho haravugwa inkuru isa n’iyi kuko hari umuntu uvugwaho kurandura ikawa z’umugabo wacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Shangi.

Uwabitangaje kuri Twitter witwa Alfred Ntakirutimana avuga ko ziriya kawa zari kiri nto.

Izi kawa zari zikiri nto

Mu murenge wa Mutete, muri Gicumbi,  haravugwa ko haranduwe ibishyimbo by’umusaza n’umukecuru nabo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ese ibi nibyo bituma ubumwe n’ubwiyunge butaba 100%?

Ibi biri kuba mu gihe Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yitegura gusohora icyegeranyo cy’uko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda kimeze nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Bwana Fidel Ndayisaba avuga ko kiriya cyegeranyo kizaza cyerekana ko ‘ubumwe n’ubwiyunge bwiyongereye.’

Avuga ko kimwe muri byinshi byerekana ko Abanyarwanda babanye neza ari uko abakoze Jenoside bakabihanirwa n’inkiko bakaba bararangije igihano, ubu bihurije hamwe na’abayirokotse bakora imishinga yo kwiteza imbere.

Abajijwe na RBA  niba nta bisigisigi bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, Bwana Fidel Ndayisaba yavuze ko bitabura ndetse ko bikunze kugaragazwa na bake yise ko ‘batarabohoka.’

Ndayisaba avuga ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku rwego rukabakaba 100%(Photo@The New Times)

Abo Ndayisaba avuga ko batarabohoka ni abakigaragaragaho ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya, abayihakana n’abandi.

Umuburo wa RIB usa n’utaramviswe na bose…

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ruherutse kuburira uwo ari we wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko yayigumana mu nda ye, ntayikwirakwize.

Ubu butumwa bwa RIB yabucishije kuri video ngufi yanyujije ku mpuga zitandukanye ziganjemo izo ihuriraho n’itangazamakuru no kuri radio na televiziyo zitandukanye.

Imibare Taarifa yahawe n’uru rwego muri kiriya gihe yerekana ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishimikiyeho byagabanutse mu myaka itatu ishize, ariko bikigaragara.

Yerekana ko muri 2017, habaruwe ibyaha 497, muri 2018 habaruwe ibyaha 542, muri 2019 habaruwe ibyaha 527 n’aho muri 2020 habaruwe ibyaha 530.

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko kugabanuka kwa biriya byaha kwatewe n’uko Leta yashyize ingamba mu guhana ababikora n’ubujyanama butangwa kugira ngo abantu babyirinde.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko umugambi ari uko abantu babizibukira, bakabireka.

Imibare y’iki cyaha uko iteye guhera muri 2017

N’ubwo RIB ivuga ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishamikiyeho byagabanutse, bisa n’aho umuburoi itanga utagera kuri bose kuko ibi byaha bigaragara ndetse hakiri kare!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version