Guverinoma ya Niger yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bishe abantu 137, mu gitero cyagabwe ku Cyumweru hafi y’umupaka wa Mali.
Icyo gitero cyagabwe n’imitwe igendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam nyuma y’ikindi cyabaye mu minsi ishize cyahitanye abantu 66, ku buryo abantu 203 bishwe mu minsi itandatu gusa.
Ibi bitero bigabwa n’abantu bitwaje intwaro bagendera kuri za moto n’imodoka zifunguye inyuma, ni kimwe mu bibazo bikomereye perezida mushya w’icyo gihugu Mohamed Bazoum.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko abitwaje intwaro bagabye igitero ku biturage bya Intazayene, Bakorat na Wistane hafi y’umupaka wa Mali, bakarasa ikintu cyose cyatambukaga.
Guverinoma ya Niger yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu guhera kuri uyu wa Kabiri, yiyemeza gukaza umutekano ku buryo abakomeje kugira uruhare muri ibyo bikorwa bazagezwa imbere y’ubutabera.