Dr. Kayumba Christopher Yahamagajwe Na RIB

Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu iperereza ku birego by’umukobwa yigishaga umushinja ko yashatse kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ibaruwa Taarifa yabonye yanditswe n’Umugenzacyaha Niyonkuru Alain Christian, yatumiraga Kayumba “ku Biro Bikuru by’Ubugenzacyaha bikorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, ku itariki ya 23/3/2021, saa tatu za mugitondo.”

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yemereye Taarifa ko “Kayumba twamuhamagaje kubera ikirego cy’uriya mukobwa uherutse kuri Twitter.”

Ku wa 17 Werurwe nibwo Kamaraba Salva yifashishije Twitter, yatangaje ubuhamya bushinja Kayumba gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yigishaga ariko akamucika.

- Advertisement -

Taarifa yaje kumenya umukobwa watanze buriya buhamya. Ntiyifuje gutangaza amazina ye kubera impamvu nyinshi, ubu ni umunyamakurukazi kuri televiziyo.

Yavuze uburyo Kayumba yabanje kumusaba ko baryamana amwizeza amanota, byanze aramureshya kugeza amugejeje iwe mu rugo.

Ati “Yarankuruye ansunikira ku ntebe ashaka kumpatira kuryamana na we. Narabyanze, ambwira nabi anantera ubwoba ko azangiza ejo hanjye hazaza n’amahirwe yose nari mfite yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.”

Urwego rw’ubugenzacyaha ruheruka kwemeza ko rwakiriye ikirego cy’uwo mukobwa.

Dr Kayumba aheruka kubwira Taarifa ko ibyo aregwa nta shingiro bifite.

Ati “Urebe n’uriya wabyanditse ni umuntu bishyurira kuvuga ibintu bya propaganda. Ni propaganda gusa nta bindi.”

Dr Kayumba kandi mu minsi ishize yatangaje ko yashinze ishyaka yise Rwandese Platform for Democracy (RPD). Ntirirandikwa nk’iryemerewe gukorera mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version