Ni Iki Abayobozi Muri Croix Rouge Y’U Rwanda Bakoze Cyabagejeje Mu Butabera?

Close-up of the hands of a young African American man, handcuffed, with hands clasped, expressing concern during a police interrogation.

Amakuru Taarifa ifitiye gihamya avuga ko  Tariki 12, Werurwe, 2021, Robert Muyenzi wari usanzwe ayobora Croix Rouge y’u Rwanda mu turere twa Huye na Gisagara yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha.

Kuri iki Cyumweru tariki 21, Werurwe, 2021, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira yabwiye Taarifa ko ari byo koko uriya mugabo yafashwe idosiye ye ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha.

Kuri WhatsApp yagize ati: “Dossier  ye yoherejwe kuri Parquet y’Akarere ka Gasabo, tariki 17/03/2021. Ibisigaye wabaza Umuvugizi wa NPPA”

NPPA yavugaga ni ubushinjacyaha.

- Advertisement -

Tumubajiije icyo yafashwe akurikiranyweho Bwana Murangira yagize ati: “ Gukoresha inyandiko mpimbano”

Si Bwana Muyenzi Robert ukurikiranywe mu butabera gusa kuko na Bwana Appolinaire Karamaga nawe akurikiranywe n’Ubugenzacyaha adafunzwe nk’uko Umuvugizi wa RIB Bwana Thierry B. Murangira aherutse kubibwira Igihe.com.

Karamaga ni umuyobozi mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu.

Akurikiranywe ku byaha byo ‘gufata icyemezo gishingiye ku itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.’

Kugeza ubu idosiye ya Bwana Robert Muyenzi yagejejwe  mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruri mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga.

Ibyo twamenye kuri iki kintu…

Muri 2017  Croix-Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu yateguriye iyo ku rwego rw’Akarere ka Huye umushinga ubyara inyungu (Income Generating Activity) ku nkunga ya Croix-Rouge yo muri Autriche, mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi. Icyo gihe uwo mushinga wari ufite agaciro ka Frw 7 337 000.

Bamwe mu bakoraga muri Croix Rouge muri kiriya gihe babwiye Taarifa ko mu rwego rwo kugira ngo amafaranga akoreshwe icyo atateganyirijwe, Muyenzi yemeranyijwe n’uwayoboraga Croix Rouge( n’ubu arakiyobora) witwa Appolinaire Karamaga ko basobanuriye umuterankunga uko amafaranga yakoreshejwe ndetse na mbere y’uko agera kuri compte/account ya Banki yitwa I&M BANK Ishami rya Huye kuwa 08, Mutarama, 2018.

Twamenye ko amafaranga kuri iriya compte/account Nbr 00338760685 yitwa iya Croix-Rouge Butare/Huye yagezeyo avuye ku kicaro gikuru cya Croix Rouge.

Nyuma y’uko amafaranga yoherejwe kuri iriya Compte/Account, yakoreshejwe muri gahunda atari yagenewe ndetse ibi byaje kugaragazwa n’umugenzuzi( internal auditor) witwa Patrick Mugisha, ubwo yagenzuraga imikorere ya Croix Rouge y’u Rwanda muri Huye.

Compte/Account boherejeho amafaranga

Impapuro twaboneye kopi zigaragaza ko amafaranga yatangiwe raporo tariki 31, Ukuboza, 2017 kandi yari ataroherezwa i Huye.

Amafaranga yoherejwe i Huye tariki 08, Mutarama, 2018 ni ukuvuga ko haciyeho iminsi myinshi ugereranyije n’igihe yatangiweho raporo.

Urujijo rurimo ni uko yaba Ishami ry’imari ryari rishinzwe umushinga hamwe n’ubuyobozi bwa Croix rouge ku rwego rw’igihugu batigeze babyamagana.

Ikindi  Taarifa yamenye ni uko hari abantu barukanywe muri Croix Rouge bazira ko berekanye kiriya kibazo.

Icyakwibazwaho nanone ni ukuntu umukozi wa Croix Rouge witwa Marthe wari ushinzwe ishami ry’imari hamwe n’undi witwa Minani wari ushinzwe ibaruramari ‘bavugwaho kwakira’ impapuro zisobanura uko imari yabaruwe kandi yari itaroherezwa i Huye ngo ikoreshwe hanyuma ibone kubarurwa!

Ikindi ni uko  amakuru dufite avuga ko ziriya mpapuro bazoherereje Croix Rouge ya Autriche , ziyigeraho zisobanura ibintu bitigeze bikorwa.

Mu bucukumbuzi kandi twamenye ko Bwana Robert Mugenzi yatumije umugenzuzi w’imari Bwana Mugisha Patrick hamwe n’abandi bakozi bagaragaje kiriya kibazo arabihanangiriza ngo basigeho!

Hari bamwe birukanywe.

Uyu Mugisha ubwo yakoraga ibarura yasanze hari ibyanditswe mu mpapuro ko byakoreshejwe ariya mafaranga kandi nta byigeze bikorwa ngo bigaragare..

Inyandiko dufitiye kopi zerekana ko hari amasoko atatu: iryo kugura ingurube, gusana ibiraro byazo, iryo kugura ibiryo byazo) kandi abaduhaye amakuru bakoranaga na Muyenzi batubwiye ko ‘ariya masoko yari baringa.’

Mu nyandiko bujuje harimo iy’uko isoko ryo kugura ingurube ryahawe KOPERATIVE INDATIRWABAHIZI ya Gisagara(yahawe Frw  1 980 000).

Isoko ryo gusana ibiraro byazo ryahawe Company COPWG. Iki kigo cyahawe  Frw 1 890 802.

Iyi ni inyandiko ikubiyemo iby’uriya mushinga

Abaduhaye amakuru bavuga ko kiriya kiraro cyari gisanzwe gihari, iyi ikaba ari iyo mpamvu Robert n’abo abaduhaye amakuru bita ko bafatanyije bahise bagihimbira isoko ryo kubaka ikiraro kandi baraguze ikihasanzwe nacyo kiva.

Irindi soko ryari iry’ibiryo byazo ryahawe MODERN MOTEL. Iri Motel yahawe Frw 2 222 400.

Andi mafaranga yasigaye banditse ko yahawe abakozi barimo abazamu babiri, abakora isuku babiri, veterineri umwe, ‘bagura n’umunyu’ wo guha ingurube.

Ikindi twamenye ni uko Bwana Karamaga Appolinaire uyobora Croix Rouge ku rwego rw’igihugu ari mukuru wa Bwana Robert Muyenzi kwa Nyinawabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version