Abantu 16 Bakekwaho Kuyogoza I Gicumbi Bafashwe

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yatangaje ko yafashe abantu 16 biganjemo urubyiruko, bakekwaho ubujura mu baturage.

Abafashwe biganjemo urubyiruko rw’abasore kuva ku myaka 16 kugeza kuri 35, usibye umuntu umwe ufite imyaka 61. Bafatiwe mu Murenge wa Byumba, mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Ruyaga, ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko gufata bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’abayobozi mu Kagari ka Gacurabwenge, bavugaga ko hari insoresore zibarembeje zibiba.

Ati ”Abaturage ubwabo nibo baduhaye amakuru ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, basabye Polisi kubafasha igafata urubyiruko rw’abasore rwirirwa ruzerera mu mudugudu, bwakwira bakajya gutobora inzu biba abandi bagatega abantu mu nzira bakabashikuza ibyo bafite.”

- Advertisement -

“Mu gufata bariya bantu 16, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage nibo bagendaga berekana abo bakekaho ubwo bujura.”

SP Minani yakomeje avuga ko benshi muri ruriya rubyiruko usanga barigeze gufatirwa mu bikorwa by’ubujura bakajyanwa mu nkiko abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco, ariko bagaruka bagakomeza ingeso mbi z’ubujura.

Yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagize uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo bariya  bantu bafatwe. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora, aho kwishora mu byaha.

Ati ”Bariya bantu bose ni urubyiruko rufite imbaraga zo gukora, turabakangurira kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagashaka imirimo ibateza imbere, aho kwiba bakajya gufungwa.”

“Harimo abanyuze mu kigo ngororamuco cya Iwawa bigishwa imyuga itandukanye, tubakangurira gushaka uko bakwishyira hamwe bagakora ndetse bakanigisha bagenzi babo, kugira ngo bazamurane.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakomeje avuga ko Polisi itazahwema gusigasira ituze ry’abaturage, kandi ikabikora ibifatanyijemo n’abaturage. Asaba abatarafatirwa mu byaha kubicikaho hakiri kare.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakorweho iperereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version