Inzitizi Mu Bucuruzi Hagati ya Uganda n’u Burundi

Ayo masezerano ni amasezerano y’ubucuruzi buhuza ibihugu by’Afurika yiswe Intercontinental Free Trade Area( AfCTA).

Ubwo Perezida  Evariste Ndayishimiye yari mu Burundi, hakazamuka igitekerezo cy’ubucuruzi hagati yabwo na Uganda, umwe mu bayobozi bakuru muri Uganda yavuze ko kugira ngo buriya bucuruzi bushoboke ari ngombwa ko u Burundi na Tanzania bishyira umukono kuri ariya masezerano.

Uriya muyobozi yavuze ko ibihugu bibiri muri Afurika y’i Burasirazuba aribyo bitarashyira umukono kuri ariya masezerano ni ukuvuga u Burundi na Tanzania kandi ngo iyi ni inzitizi ku bucuruzi hagari yabyo na Uganda.

Yagize ati: “ Ba Nyakubahwa, mwibuke ko twasinye amasezerano y’uko nka EAC tugomba gukurikiza ibigenga amasezerano y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’Afurika azwi nka AfCTA. Ntidushobora gucuruzanya n’u Burundi cyangwa  Tanzania, ibi bihugu nabyo bitarashyira umukono kuri ariya masezerano.”

- Advertisement -

Avuga ko Kenya yayashyizeho umukono, Uganda irabikora, u Rwanda biba uko, Sudani y’Epfo biba uko.

U Burundi na Tanzania nibyo bitarayasinya kandi kuri  we, iyi ni imbogamizi ikomeye.

Ku rundi ruhande ariko yizera ko na biriya bihugu bizayasinya bityo ubucuruzi hagati yabyo bukagenda neza kandi bugakorwa nka EAC ikorana n’Afurika yose mu bucuruzi.

Ikindi abayobozi ba Uganda barimo na Sam Kuteesa usinzwe ububanyi n’amahanga muri Uganda bavuze, ni uko hagomba kuzashyirwaho Komite ishinzwe kwiga ibya buriya bufatanye, igahuza abayobozi ku mpande zombi.

Kuteesa yavuze ko ikindi kibazo gikomeye ari uko ifaranga ry’u Burundi rifite agaciro kari hasi cyane y’ak’ifaranga rya Uganda bityo ko hagomba kurebwa uko ubucuruzi bwazakorwa bidahombeje Uganda ariko byanaganiriweho n’u Burundi.

Ikindi ni uko mu kigega cya Leta y’u Burundi nta madolari ahagije arimo yatuma ubucuruzi bworoha.

Havuzwe kandi ko ibyo u Burundi bwifuza ko Uganda yajya ibwoherereza ari byinshi k’uburyo abashoramari ba Uganda bashobora kutabona abakiliya mu Burundi cyane cyane ko ari igihugu kikiyubaka mu bukungu muri rusange.

Kubera iyi mpamvu, Leta ya Uganda yasabye iy’u Burundi kwemera ko ifungura ishami rya Banki nkuru ya Uganda i Bujumbura ikazafasha mu gucunga politiki y’ifaranga ry’u Burundi no kunoza imikoranire igamije ubusugire bw’ifaranga ku mpande zombi.

U Burundi ntacyo buratangaza ku byo Uganda yabusabye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version