Icyamamare Muri Cinema Nyarwanda Alliah Cool Yahembewe Muri Nigeria

Alliance Isimbi wamamaye ku izina rya Alliah Cool muri cinema nyarwanda yahawe igihembo cy’uko akina neza kandi akaba yaragize uruhare mu kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Igihembo yaherewe muri Nigeria kitwa  ‘Great Achievers Award’.

Ikindi yashimiwe ni uko ari muri ba Ambasaderi bakiri ba bato b’imiryango ishamikiye kuri UN bagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abagore kugira ngo bazabeho neza ejo hazaza.

Asanzwe afite ikigo yise Ishusho Arts Center, kikaba ikigo kigisha urubyiruko gukina filimi no kuba abantu bahanga udushya mu ruganda rw’imyidagaduro.

- Advertisement -

Nyuma yo guhabwa kiriya gihembo, Alliance Isimbi yishimye, ashima abamutoye.

Yishimiye ko yaherewe iki gihembo mu gihugu cya mbere kizwiho filimi nziza muri Afurika

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko kiriya gihembo kiri no mu rwego rwo gushima umuhati w’Abanyarwanda[kazi] bakora uko bashoboye ngo bateze imbere igihugu cyabo  binyuze mu kuzamura urwego rwa cinema ndetse no mu bundi buryo.

Yunzemo ko kuba igihembo yahawe cyatangiwe muri Nigeria, igihugu gifite uruganda rwa cinema rwa mbere rukomeye muri Afurika ari ikimenyetso cy’uko ibyo akora bihabwa agaciro cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version