Indege 8 Z’Intambara Z’Amerika Ziyemeje Guherekeza Pelosi Ajya Muri Taiwan

Amakuru mashya ku mwuka mubi hagati y’u Bushinwa n’Amerika bapfa Taiwan avuga ko hari indege za Leta zunze ubumwe z’Amerika zahagurutse mu Buyapani kugira ngo ziherekeze indege Nancy Pelosi arimo.

Biteganyijwe ko uyu muyobozi wa gatatu ukomeye muri Amerika ari bugere i Taipei mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri akaharara kuri uyu wa Gatatu  akazagirana ikiganiro na Perezida wayo.

Izo ndege umunani ziri kumwe n’izindi ndege eshanu zitwaye amavuta yo kuziha mu gihe ayo zitwaje yaba azishiranye.

- Kwmamaza -

U Bushinwa buvuga ko budashaka ko Nancy Pelosi agera muri Taiwan kubera ko ngo byaba bivuze ko Amerika yemera ko Taiwan ari igihugu kigenga kandi u Bushinwa buyifata nk’Intara yabwo.

Ku rundi ruhande, hari Abanyamerika( bishoboka ko na Nancy Pelosi ari muri bo) batumva ukuntu igihugu icyo ari cyo cyose ku isi cyabuza Umuyobozi w’Amerika kujya mu gihugu ashaka ku isi.

Pelosi ngo ararara ageze Taipei muri Taiwan

Ubuhangange bw’Amerika nibwo butuma itumva ukuntu u Bushinwa bwabuza umuyobozi wabwo kujya aho ashaka ku isi.

Abashinwa bo bavuga ko niba Amerika yiyemeje kuba umwanzi w’u Bushinwa butuwe na Miliyari 1.4 z’abaturage ubwo ziyemeje intambara n’ingaruka zishobora kuzayigora kwivanamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version