General Ndima Uyobora Kivu y’Amajyaruguru Yimuriye Icyicaro i Beni

Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lieutenant General Constant Ndima, yageze i Beni kuri uyu wa 17 Nyakanga, aho yimuriye by’igihe gito icyicaro cye gisanzwe i Goma.

Yatangaje ko ari icyemezo cyafashwe hagamijwe gukurikiranira hafi ibikorwa by’ingabo za Leta ku mitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko inyeshyamba za ADF.

Yabwiye abaturage n’abasirikare ati “Muri aka kanya ngiye gukorera hano iruhande rwanyu, kugira ngo dufatanyije dukurikirane umwanzi. Mwanze gusiga agace kanyu, kandi twese hamwe ntabwo tuzigera dutererana agace kacu ka Beni.”

Lieutenant General Ndima ayobora Kivu ya Ruguru muri iki gihe iri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, guhera muri Gicurasi 2021.

- Advertisement -

Beni ni igice cyakunze kurangwamo ubugizi bwa nabi n’intambara bishingiye ku mitwe yitwaje intwaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version