Abantu 27 Bafatiwe Mu Nzu Barimo Gusenga Barenze Ku Mabwiriza Yo Kurwanya COVID-19

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yasanze abantu 27 mu nzu iherereye mu Murenge wa Manyagiro, barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. 

Bafashwe ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe, baturutse mu mirenge itandukanye kuko hari abari baturutse mu Mirenge ya Rubaya na Cyumba mu Karere ka Gicumbi no mu Murenge wa Bungwe wo mu  Karere ka Burera.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP  Jean Bosco Minani  yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bari  basanzwe babona abo bantu bajya kuhasengera cyane cyane ku Cyumweru.

Ati “Hari saa munani z’amanywa nibwo umuturage yaduhaye amakuru tujyayo dusanga abantu bateraniye mu cyumba gifunganye barimo gusenga. Nyiri urugo ni we wari uyoboye amasengesho, twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 bubahirije.”

- Advertisement -

SP Minani  yakomeje avuga ko ukurikije uko abo bantu banganaga  mu cyumba kimwe byari biteye impungenge ko bakwanduzanya COVID-19 kuko bari begeranye cyane  harimo ubushyuhe bwinshi, harimo abatambaye udupfukamunwa ndetse nta n’aho gukarabira hahari.

Yakomeje akangurira abaturage gukurikiza amabwiriza, bakareka imyumvire itari myiza ibabuza kugendera ku mabwiriza Igihugu kiba cyatanze.

Ati” Ntabwo Leta ibuza abantu gusenga ndetse hano mu Karere ka Gicumbi hari insengero 81 zujuje amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zemerewe gusengerwamo. Ariko bariya banze kuzijyamo ahubwo bahitamo kujya kubyiganira mu nzu y’uriya muturage.”  

Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo ku buzima bw’abantu, basabwa kubahiriza amabwiriza yo kukirinda nyuma bacibwa amande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version