Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 29 Bafashwe Batwaye Ibinyabiziga Banyoye Inzoga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 29 Bafashwe Batwaye Ibinyabiziga Banyoye Inzoga

admin
Last updated: 05 January 2022 12:37 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe hagati ya tariki ya 31 Ukuboza 2021 na tariki ya 3 Mutarama 2022, mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Umwe mu bafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha yemeye amakosa yakoze, avuga ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga.

Yagiriye inama abashoferi bagenzi be kujya bubahiriza amabwiriza n’amategeko yo mu muhanda.

Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021 saa tatu z’ijoro, nari ntwaye imodoka mvuye ku kazi, ntashye mu rugo mbere y’uko amasaha yo kugera mu rugo agera. Ndagira inama bagenzi banjye kwirinda kunywa inzoga bari butware ikinyabiziga.”

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yavuze ko Polisi itazigera ihagarika ibikorwa byo gufata abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Yagize ati “Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ni kimwe mu bintu by’ibanze biteza impanuka zo mu muhanda kandi ntabwo dushobora kubyihanganira.  Abatwara ibinyabiziga bose barabikanguriwe inshuro nyinshi ko igihe banyoye ibisindisha bagomba kwirinda gutwara ibinyabiziga ahubwo bagashaka ababacyura. Ubu Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata bamwe mu bantu badashaka kumva inama tubagira.”

SSP Irere yakomeje akangurira abamotari gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda. Yasabye abafite utubari  kumva ko nabo umutekano wo mu muhanda ubareba abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ushaka gutwara ikinyabiziga kandi yanyoye ibisindisha.

TAGGED:featuredInzogaPolisi y'u RwandaSSP Irere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana 11 B’i Huye Bafashwe Bari Gusengera Mu Gishanga Batirinze COVID
Next Article Impunzi z’Abarundi Zisaga 30,000 Zabaga Mu Rwanda Zimaze Gutahuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?