Iminsi irindwi irashize muri Sudani hadutse intambara. Imibare ya OMS ivuga ko abantu 413 bamaze kuyigwamo bivuze ko ku munsi hapfaga abantu ‘bagera’ kuri 59.
Abantu 3,500 kandi bayikomerekeye mo.
Ikindi kivugwa ni uko agahenge kari katanzwe ngo abantu bizihize umunsi urangiza igisibo cy’Abisilamu nako kavogerewe bituma imirwano yubura.
Impande zihanganye ni abasirikare ba General al-Burhan n’abarwanyi ba mugenzi we wari usanzwe umwungirije witwa Gen Dagalo bahimba Hemedti.
Abanyamakuru ba RFI bari i Khartoum bavuga ko n’ubwo ako gahenge kari katanzwe ariko bitabujije ko amasasu akomeza kumvikana.
Ni amasasu yaraswaga n’imbunda ziremereye ndetse ngo na kajugujugu kuzenguruka mu kirere cya Sudani cyane cyane icyo mu murwa mukuru.
Uko intambara imara iminsi ni ko umubare w’impunzi wiyongera.
Hari umuhanga uvuga ko intambara ya Sudani izarushaho kuzahaza abaturage kuko kuva mu mwaka wa 2018 ubwo Omar el Bashir yakurwaga ku butegetsi kugeza ubwo intambara yatangiraga ubuzima bw’abaturage bwari bumeze nabi.
Ibice byiganjemo imirwano ni iby’ahitwa El Fasher mu gice cya Darfour.
Ahandi hari imirwano iremereye ni ahitwa Khartoum-Wad Madani.
Hagati aho abanyamahanga bari gutegurirwa uburyo bava muri Khartoum mu rwego rwo kwirinda ko hari abahasiga ubuzima cyangwa bakahakomerekera.
Abamaze gusabwa gutaha iwabo ni abo muri Amerika, mu Bwongereza, mu Buyapani, mu Busuwisi, muri Koreya y’Epfo, Sweden na Espagne.
Abanyarwanda bo basabwe gukomeza kuba bari mu ngo zabo birinda ko hari uwagira aho atarabukira akahahurira n’akaga.
Ibyinshi muri ibi bihugu bisaba abaturage babyo kuba bagiye muri Djibouti, aho bazava bataha iwabo.
Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko kizafasha abanyamahanga kugera muri Djibouti.
Iyi mvugo niyo iri kuvugwa n’abasirikare bo ku ruhande rw’abasirikare ba Gen Dagalo.