Abantu 8 Bo Muri Kimihurura Bamaze Gupfa Bikekwa Ko Bazira Inzoga

Imibare yatangajwe n’Ikinyamakuru Flash FM ku rubuga rwacyo rwa Twitter ivuga ko kuri uyu wa Gatatu umuntu wa munani yishwe n’inzoga yitwa Umuneza, iherutse gukurwa k’isoko n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku miti n’ibiribwa, Rwanda FDA.

Umuntu wa munani iriya nzoga yishe yitwa Jeremy Hakizimana akaba ari umugabo w’imyaka 42 y’amavuko  nawe wari utuye mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo.

Tariki 27, Ukuboza, 2021 nibwo Taarifa yanditse inkuru ya mbere kuri iki kibazo cy’urupfu rw’abantu bane barimo abagabo batatu n’umugore umwe bazize inzoga yitwa Umuneza n’indi yitwa Imberabose.

Abaturage yahiranye ni abo mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ahitwa mu Myembe.

- Advertisement -

Icyo gihe Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo Bwana Règis Mudaheranwa yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’abo bantu yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 27, Ukuboza, 2021.

Twongeye kumuhamagara kuri uyu wa Kane tariki 30, Ukuboza, 2021 ngo agire icyo atubwira ku mubare w’abaturage b’Akarere abereye Umuyobozi wungirije bakomeje kwicwa n’inzoga, ariko ntiyashobora kwitaba telefoni ye.

Abantu umunani bivugwa bahitanywe na ziriya nzoga ni abo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo

Twamwandikiye ubutumwa bugufi, turacyategereje icyo abidutangarizaho.

Twahamagaye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura Madamu Alphonside Murebwayire ngo nawe agire icyo adutangariza kuri iki kibazo  ariko ntiyashoboye kwitaba telefoni ye igendanwa.

Ubutumwa bugufi twamwandikiye tumubaza kuri iki kibazo yadusubije ko ari mu nama, ko hakekwa abantu barindwi ko ari bo bahitanywe n’iriya nzoga.

Yatwandikiya ati: ” Ndi mu nama. Harakekwa 7″.

Hakizimana Jeremy uvugwaho kuba uwa munani wahitanywe n’iriya nzoga yari asanzwe atuye mu Mudugudu w’Ubumwe.

Ku wa Kabiri tariki 28, Ukuboza, 2021 nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ku isoko amoko abiri y’inzoga zikoze mu bitoki.

Imwe yitwa Umuneza na Tuzane, mu gihe hagikorwa iperereza ku ngaruka zagaragaye ku bantu batandukanye bavuga ko bari bazinyoye.

Uretse abapfuye ku wa Mbere tariki 27, Ukuboza, 2021  barimo umugore umwe n’abagabo batatu, hari n’abandi babiri barimo umugore n’umugabo icyo gihe bajyanywe kwa muganga barembye.

Bose byavugwaga ko bahereye ku munsi ubanziriza uwa Noheli banywa Umuneza.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenu, yavuze ko ari icyemezo iki kigo cyafashe gishingiye ku igenzura ryakozwe nyuma ya raporo z’abantu bikekwa ko baguwe nabi nyuma yo kunywa bimwe muri biriya binyobwa.

Dr Bienvenu yagize ati: “Mu gihe Rwanda FDA ikiri gukora ubusesenguzi bwimbitse ndetse n’ibipimo bya Laboratwari ngo hamenyekane neza icyateye ingaruka abantu bagize, Rwanda FDA ibaye ihagaritse icuruzwa, ikwirakwizwa no kunywa izo nzoga.”

Izi nzoga Rwanda FDA yabaye izikuye ku isoko

Yasabye abagurishaga izo nzoga haba mu tubari no mu mabutike kubihagarika.

Yanasabye abaturarwanda kuba bahagaritse kuzinywa, ndetse n’inganda zikora izo nzoga zasabwe guhagarika kuzikora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version