Abantu 83 Bahitanywe N’Umwuzure

Imvura imaze iminsi igwa mu bice byinshi bya Niger yateye imyuzure imaze guhitana abantu 83. Aba bantu babaruwe muri Komini 538 zibasiwe nawo.

Intara ebyiri nizo zimaze kubarurwa ko zibasiwe n’iki kiza kuko muri zo honyine hamaze kubarurwa abantu 58!

Ni Intara za Maradi na Zinder.

Abaturiye ibice byugarijwe n’uriya mwuzure basabwe kuhava kugira ngo bakize amagara yabo.

- Advertisement -

Ikindi cyateye abantu gupfa ari benshi ni uko inkangu zabagwiriye kubera ko zasomye amazi menshi.

RFI yanditse ko hari inzu 12, 000 zasenyutse, ibiribwa byari biri mu buhunikiro bingana na toni 14,000 byatwawe n’amazi yarengeye ibigega abyinjiramo.

Intara ebyiri gusa za Niger nizo zitangijwe cyane n’iriya myuzure. Izo ni Umurwa mukuru Niamey ndetse n’Intara ya Agadez.

Muri iki gihe kandi yari ubwoba ko amazi yo mu Ruzi rwa Niger ashobora kuza gukomeza kuzamuka akarushaho gutuma ibintu bizamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version