Abanyarwanda Barimo N’Uruhinja Bashimuswe Na FARDC Barekuwe

K’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Taliki 30, Kanama, 2022 nibwo ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi hageze Abanyarwanda batandatu barimo n’uruhinja bari baherutse gufatirwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bashinjwa ubutasi.

Meya wa Rubavu  witwa Ildephonse Kambogo yashimiye ubuyobozi bwa Goma kubera uruhare bwagize mu gutuma bariya Banyarwanda barekurwa bagataha iwabo.

Bari baherutse gufatirwa mu kibaya kigabanya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’u Rwanda bagiye gutashya barenga igice cy’u Rwanda.

Icyo gihe hari Taliki 22, Kanama, 2022. Bose batuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

- Advertisement -

Ni abagore  bane n’abana babiri.

Bafashwe n’ingabo za FARDC zihacunga umutekano zibita intasi z’u Rwanda bajya  gufungirwa mu Mujyi wa Goma.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga bariya Banyarwanda bameze neza bose.

Meya Kambogo Ildephonse uyobora Rubavu ati: “ Bose bameze neza.”

Abanyarwanda baturiye uriya mupaka basabwe kwirinda kunyura ku mipaka batazi bityo bakirinda ibyago birimo no gufatirwa mu kindi gihugu.

Akarere ka Rubavu gafite imipaka itatu igahuza na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari umupaka munini, umuto n’umupaka wa Kabuhanga.

Muri iki gihe kandi hari kubakwa icyambu cyo gufasha inzira y’amazi mu Kiyaga cya Kivu.

Abatuye Imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana nabo bavuga ko byaba byiza bashyiriweho umupaka wabo kuko ngo bakora urugendo rurerure bava cyangwa bajya ku mupaka, bityo bagaca mu nzira z’ubusamo kandi ntizemewe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version