Utubari Twakomorewe, Ingendo i Kigali Zishyirwa Saa Tanu z’Ijoro

Inama y’abaminisitiri yemeje ko utubari tuzafungura mu byiciro, nyuma y’igihe kirekire dufunze nk’imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, guhera muri Werurwe 2020.

Ni inama yateranye kuri uyu wa Kabiri, ku nshuro ya mbere abayitabiriye bose bigaragara ko nta dupfukamunwa bambaye.

Ingamba zemejwe zigomba gukurikizwa guhera ku itariki ya 23 Nzeri kugeza ku ya 13 Ukwakira 2021, ziteganya ko mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe zajyaga zisozwa saa yine z’ijoro, bivuze ko zongereweho isaha imwe.

- Advertisement -

Gusa ayo mabwiriza akomeza ati “Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) ahandi hose mu Gihugu.”

Icyakora mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Ingingo ikomeye yatangajwe ni uko utubari noneho twakomorewe.

Ikomeza iti ” Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi hamwe na RDB.”

Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rusabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

Inama zikorwa imbonankubone zizakorneza, ariko umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.   Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko inama iterana.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.

Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiribizakomeza gufungura mu byiciro.

Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe, mu gihe imihango yo gushyingura itagomba kurenza abantu 50.

Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero biremewe.  Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze.   Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaba 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ibirori byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori harimo nko mu ihema, ntibigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.   Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVJD-19.

Ibindi birori n’amakoraniro rusange nk’ibitaramo by’abahanzi, iserukiramuco, imurikabikorwa n’ibindi bizakomeza kwitabirwa n’abantu bakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha nk’uko bikubiye mu Mabwiriza yatanzwe na RDB.

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro.

Iyi nama yayobowe na Perezida Paul Kagame
Abagize guverinoma bagaragaye batambaye udupfukamunwa, nyuma y’igihe kirekire
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version