Abantu Batatu Bafunzwe Bakekwaho Kwinjiza Magendu Mu Rwanda

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi  y’u Rwanda rishinzwe kurwanya  abanyereza imisoro, ku wa 28 na 29 Mata bafashe abashoferi  babiri n’undi muntu umwe  bakekwaho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu.

Bafatanywe amoko atandukanye y’amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya mukorogo, amacupa 1691. Banafatanywe amabaro arindwi y’imwenda ya caguwa ndetse n’ibitenge 20.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi  muri kariya Karere ka Rusizi,  ahakunze kugaragara imodoka ziganjemo inyamahanga zitwara ibicuruzwa bya magendu.

Yagize ati ”Ku manywa ku isaha ya saa cyenda tariki ya 28 Mata 2021 abapolisi babanje gufata imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Noah yari ifite ibirango byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

- Kwmamaza -

“Yari iturutse mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe yerekeza mu Mujyi wa Kigali, abapolisi barayihagaritse umushoferi yanga guhagarara, babwira abari imbere barayihagarika, ifatirwa mu Murenge wa Ntendezi.”

Barayisatse basanga irimo amacupa 968 y’ubwoko butandukanye bw’amavuta ahindura uruhu. Yari yahishwe munsi y’imodoka no munsi y’intebe.

Uwari utwaye iyo modoka yavuze ko atari azi ko ayo mavuta arimo, ariko akemera ko iyo modoka ari we wari umaze iminsi ayitwara ndetse ari na we wabikaga urufunguzo rwayo.

Mu ijoro rya tariki ya 29 Mata nanone abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafashe ikamyo yo mu gihugu cya Tanzania yari itwawe n’umunya- Tanzania, wafatanywe amacupa 723 y’amavuta y’ubwoko butandukanye bwa mukorogo.

Yari afite kandi amabaro arindwi y’imyenda ya caguwa n’ibitenge 20 byose bya magendu.

CIP Karekezi yagize ati ”Biriya bintu yari abivanye mu Murenge wa Mururu ku mugezi wa Rusizi, abijyanye mu Murenge wa  Runda  mu Karere ka Kamonyi.”

Yavuze ko kuva muri Gashyantare 2021 Polisi imaze gufata amakamyo ane y’abanyamahanga bakoreshwa n’abanyarwanda mu bucuruzi bwa magendu.

Ni mu gihe abo bashoferi baba bafite amabwiriza bahabwa n’abakoresha babo ko batagomba kugira undi mutwaro bashyira mu ikamyo, usibye uwo bafatiye ku cyambu. Nta nubwo bemerewe gukora ibindi biraka bari mu nzira.

CIP Karekezi yavuze ko Polisi yahagurukiye kurwanya ubwo bucuruzi bwa magendu hakorwa za bariyeri kenshi.

Yakanguriye abashoferi cyane cyane abatwara amakamyo azana ibicuruzwa mu Rwanda, kujya banyurwa n’ibihembo bahabwa n’abakoresha babo kuko iyo bafashwe itegeko rikoreshwa mu karere ribahana ryihanukiriye.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe ibicuruzwa bafatanywe byabitswe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu bihumanya,  ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri,  ibindi bikomoka ku bimera, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version