Ibiganiro Byo Guhagarika Intambara Ya Ukraine Biri Hafi

Hagati aho, Putin avuga ko niba Ukraine itemeye ibyo isabwa, izomekwa ku Burusiya bidatinze

Donald Trump yatangaje ko yaraye agiranye ikiganiro na mugenzi we uyobora Uburusiya cyagarutse ku ngingo y’uko igihe kigeze ngo bashyireho amatsinda yo kuganira uko intambara yiswe iya Ukraine yahagarara.

Ku rukuta rwe rwa Truth Social, Trump yanditse ko ikiganiro yagiranye na Putin cyabaye cyiza kandi ko bemeranyije ko amatsinda agomba kujyaho byihuse.

Trump avuga ko yahamagaye Putin baraganira birambuye bagera no ku ngingo yo kurebera hamwe icyakorwa ngo iriya ntambara ihoshe.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky nawe aherutse kuvuga ko yavuganye na Trump bemeranya ko hari icyizere ko amahoro arambye yagaruka binyuze mu kurangiza iriya ntambara.

- Kwmamaza -

BBC yanditse ko ipfundo ryo guhagarika iriya ntambara rishingiye ku cyizere Ukraine yari ifite cyo kujya muri OTAN kiri kuyoyoka kandi ibi nta kuntu bitashimisha Putin.

Bivugwa ko Trump aherutse kuganira na bagenzi be bafite ibihugu biri muri OTAN baragenzura basanga iby’uko Ukraine yababera umunyamuryango bisa n’ibitakiri ngombwa.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Ukraine bushobora kutishimira uko ibintu byifashe muri iki gihe kuko bigaragara ko ibyo bwashakaga bitazagerwaho.

Icyakora Zelensky arateganya kuzahura na Visi Perezida wa Amerika witwa JD Vance akazaba ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio mu nama y’umutekano izabera muri Ukraine kuri uyu wa Gatanu.

Trump we yanditse ati: “ Iki ni igihe cyo guhagarika iyi ntambara yaguyemo benshi kandi igasenya byinshi bitari ngombwa. Imana ihe umugisha abaturage ba Ukraine n’abaturage b’Uburusuiya”.

Yanavuze ko hari gahunda yo kuzahura imbonankubone na Putin bakaganira, bikaba biteganyijwe ko bazahurira muri Arabie Saoudite.

Umuvugizi wa Perezidansi y’Uburusiya witwa Dmitry Peskov nawe avuga ko iki ari igihe kiza cyo kwicarana ku mpande zirebwa n’iriya ntambara bagasasa inzobe.

Trump ndetse aherutse guca amarenga y’ibishobora kuzaganirwa mu biganiro by’amahoro biteganyijwe, birimo no kureba niba ibice Ukraine yambuwe n’Uburusiya mu mwaka wa 2014 byayigarukira.

Yavuze ko Ukraine hari ibyo itazasubizwa, ariko avuga ko bishoboka nanone ko hari ibyazahinduka mu byemezo bizafatwa hashingiwe ku miterere y’uko ibiganiro bizagenda.

Ubwongereza bwo bwemeza ko buzakomeza kuba inyuma ya Ukraine uko bizagenda kose.

Abanyamateka bemeza ko intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine muri Gashyantare, 2022 yari iyo gukoma imbere umugambi OTAN yari isangiye na Amerika wo kuyinjizamo Ukraine.

Putin yararebye asanga Ukraine iramutse ibaye umunyamuryango wa OTAN byaha abanzi be amarembo yo kumutera no kumudurumbanya.

Intambara kandi yari igamije kwereka Joe Biden ko adashobora kugambanira Uburusiya ngo bubirenze ingohe.

Kuba Trump yaravuganye na Putin Perezida wa Ukraine atabizi nabyo byerekana ko nta mwanya munini afite mubyo bariya bagabo bateganya kwigaho mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu intambaraya Ukraine n’Uburusiya yamaze kugwamo abantu benshi babarirwa mu bihumbi kandi ku mpande zombi.

Abenshi muri bo ni abasirikare bivugwa ko barimo n’abo muri Koreya ya Ruguru bagiye kurwana ku ruhande rwa Putin.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version