Abanyamerika Ntibashaka Gukoresha TikTok Y’Abashinwa

Inteko ishinga amategeko ya Amerika yemeje mu buryo budasubirwaho itegeko rivuga ko urubuga rw’ikoranabuhanga ry’Abashinwa, TikTok, gihagarikwa muri Amerika.

Abanyamerika bafite impungenge z’uko Abashinwa bakoresha uru rubuga batata iki gihugu.

Ibarura ry’ibyavuye mu matora ryerekana ko  Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’Amerika batoye bamagana TikTok ni 352 ku bantu 65 batoye batabishyigikira.

Ni gake cyane Abadepite bangana kuriya batora ku bwiganze bungana kuriya babyumvikanyeho kuko basanzwe hari byinshi batumvikanaho mu Nteko ishinga Amategeko ihoramo impaka hagati y’Abademukarate n’Abarepubulikani.

- Kwmamaza -

Ibi kandi Abanyamerika babikoze mu gihe hasigaye igihe gito ngo habeho amatora y’Umukuru w’Amerika.

Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko ya Amerika witwa Mike Johnston yavuze ko gutora ririya tegeko kuri ruriya rwego byerekana ko Amerika ishyize hamwe mu guhangana n’Ubushinwa bw’Abakominisitiri.

Abayobozi b’Abanyamerika kandi bahangayikishijwe n’uko TikTok ikunzwe cyane n’urubyiruko kandi rukaba rugize itsinda ry’abantu baba bataraba inararibonye mu bibera ku isi ku buryo bashobora gukora ibintu byashyira umutekano w’igihugu mu kaga.

Kugeza ubu Abanyamerika bakoreshaga TikTok bagera kuri miliyoni 170, ni ukuvuga abantu barenga ½ cy’Abanyamerika bose kuko bose uko bakabaye ari abantu miliyoni 331.9.

Mike Johnston avuga ko ikigiye gukurikiraho ari uko Sena yemeza ibyakozwe n’Abadepite nyuma ikabyoherereza Perezida akarisinya.

Iri tegeko Abadepite baryise “Protecting Americans from Foreign Adversary Controlled Applications Act”.

Abashinwa baherutse gutangaza ko icyemezo cy’Abanyamerika cyo kwigizayo TikTok kizabagiraho ingaruka bitinde bitebuke!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version