REG Irasaba Abakiliya Kwitabira Ikoranabuhanga Rishya Mu Kugura Umuriro

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) isaba abakiliya bayo kuvugurura ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugurisha umuriro w’amashanyarazi.

Ni ivugurura rireba abafatabuguzi bayo bose bakoresha mubazi z’amashanyarazi zizwi nka Kashipawa, kandi rigakorwa inshuro imwe gusa.

Uyobora REG witwa Armand Zingiro avuga ko ikoranabuhanga bifuza ko Abanyarwanda batangira gukoresha risanzwe rikoreshwa hirya no hino ku isi kuko ryatangiye gukora mu mwaka wa 1993.

Mu Rwanda ryatangiye gukoreshwa mu mwaka wa  1996, ubu rikaba riri kuvugururwa  nk’uko biri gukorwa n’ahandi.

- Kwmamaza -

Zingiro ati: “Nka REG twatangiye kurikoraho. Ubu tumaze amezi agera kuri atatu twaratangiye kuvugurura iryo koranabuhanga. Iri vugururwa ntiririmo gukorwa mu Rwanda gusa ahubwo riri ku rwego rw’isi. Ni ukuvuga umuntu wese ukoresha Kashipawa ku rwego rw’Isi agomba kuvugurura ‘system’ kugira ngo agendane n’igihe”.

REG ivuga ko ibikorwa byo kuvugurura biri mu byiciro by’ibanze bitatu.

Icya mbere ni ikiciro cyo kuvugurura sisiteme igurisha amashanyarazi, iyo ikaba yararangije kuvugururwa.

Icyiciro cya kabiri ni icyekana uko imibare ishyirwa muri mubazi iboneka, icyiciro cya nyuma ari icya gatatu ari na cyo kigezweho kikaba ari ukuvugurura mubazi (Kashipawa).

Armand Zingiro avuga ko nta kintu kizahinduka mu gihe iri vugururwa rizaba ririmo gukorwa ndetse ngo  nta kizahinduka ku bantu bagura amashanyarazi nta n’ikiguzi kiziyongeraho kugira ngo bagure amashanyarazi.

Asaba abakiliya gukurikiza gahunda zagenwe kugira ngo ririye koranabuhanga rizagere ku ntego.

Ati: “ Muri iki cyiciro cya nyuma cyo kuvugurura ikoranabuhanga turasaba abafatabuguzi gukurikiza ukuntu twabipanze. Umufatabuguzi nagerwaho azajya agura umuriro abone tokeni eshatu, zose azishyire muri mubazi uko zikurikirana kuko zizaba zinafite nimero zigaragaza iya mbere, iya kabiri n’iya gatatu. Izo tokeni eshatu zizaba ari imibare idasa. Iyo kuzishyiramo birangiye, mubazi ihita ikwereka umuriro waguze kugira ngo kashipawa yawe ibe ivuguruwe. Nyuma y’ivugururwa, ni ukuvuga nyuma yo gushyiramo izo tokeni eshatu, umuntu azajya agura umuriro awushyiremo nk’uko bisanzwe. Uzajya ugura tokeni imwe uyishyiremo ihite ikora.”

Icyakora abakiliya batazavugurura sisiteme kugeza taliki 24 z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2024, bazajya bashyiramo tokeni ntibikunde .

REG ivuga ko abakoresha kashipawa basabwa kugira icyo bakora mbere y’iyo taliki kugira ngo bajyane na ‘version’ nshya y’ikoranabuhanga rigezweho.

Ufite umuriro yaguze atarashyira muri mubazi, arasabwa kuwushyiramo mbere y’uko ashyiramo za tokeni eshatu azahabwa kugira ngo utazamupfira ubusa kuko nyuma yo kuvugurura mubazi atazawushyiramo ngo bimukundire.

Abakiliya bafite impungenge z’uko umuriro bari basanzwe bafite muri mubazi uzagenda, baramarwa impungenge ko uwo muriro uzagumamo bagakomeza kuwukoresha bityo ntube impfabusa.

Igisabwa ni ugushyiramo tokeni eshatu, wa muriro bagakomeza kuwukoresha hamwe n’undi muriro umuntu yahawe muri uko kuvugurura mubazi yabo.

REG irateganya kurangiza kuvugurura iri koranabuhanga mu mpera za Gicurasi, 2024.

Naho umuntu ku giti cye, ngo ni we uzagena igihe cyo gushyiramo tokeni eshatu, akabikora nibura mbere y’italiki 24, Ugushyingo, 2024.

REG isaba uwagira ikibazo kubariza ku ishami ryayo rimwegereye, cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 2727.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version