Yazanye Mu Rwanda Ubwoko Bw’Ingurube Zibwagura Ibyana 20

Umworozi wo mu Karere ka Gicumbi witwa Shirimpumu avuga ko yazanye mu Rwanda ingurube zifite amaraso avuguruye 100% k’uburyo imwe ishobora kubwagura ibyana 20. Ni yo ngurube ifite ubushobozi bwo kubwagura ibyana byinshi kuri urwo rwego.

Jean Claude Shirimpumu avuga ko kuzana ubwoko butanga uwo musaruro ari uburyo bwiza bwo kuvugurura icyororo cy’ingurube ‘nyarwanda’ kugira ngo zizatange umusaruro vuba kandi utubutse.

Yabwiye Taarifa ati: “ Nibyo umubare munini w’iziri mu Rwanda ni gakondo kandi ntizikura vuba bityo ntizitange umusaruro ukenewe.”

Jean Claude Shirimpumu

Avuga ko ubwoko bushya yazanye, bumaze gutanga umusaruro kandi yoroje n’abandi.

Ni ubwoko bufite ubushobozi bwo kororoka cyane k’uburyo ingurube yatewe intanga ishobora kubwagura ibyana 20.

Hari imwe mu zo yoroye iherutse kubwagura ibyana 19, icyo gihe hari taliki 27, Ugushyingo, 2023.

Uyu mworozi avuga ko impamvu itera izo ngurube kurumbuka cyane ari uko zifite amaraso avuguruye 100%.

Avuga ko mu ntego ze, hari iyo gufasha aborozi b’ingurube babishaka kubona icyororo cy’ingurube zifite amaraso atuma zororoka kandi zigahangana n’indwara.

Ati: “ Intego nyamukuru ni uguteza imbere ubworozi bw’ingurube binyuze mu kugeza kubabyifuza icyororo cyiza, tukababonera amoko meza atanga umusaruro mwinshi n’intanga zazo zibafasha kuvugurura izo boroye.”

Asanzwe yoroye ingurube zo mu bwoko bwa Landrece, Piètrain, Duroc, Large White na Coumbourg.

Ku byerekeye ubuzima bw’izo ngurube z’ubwoko buvuguruye, Shirimpumu avuga ko muri DNA yazo harimo uburyo bwo kubaho zihuje n’imimerere y’aho ziba.

Avuga ko nk’uko umuntu ugiye ahantu hakonja umubiri we ushaka uko ubana n’ubwo bukonje, ni ko n’ingurube zibigenza.

Aho zigeze bwa mbere umubiri wazo wiyubakamo uburyo bwo guhuza n’ikirere cy’aho.

Shirimpumu avuga ko iyo ariya matungo akigera mu Rwanda, akurikiranwa umunsi ku wundi bakamenya ubuzima bwazo.

Ati: “ Tuzikorera ibizamini bya buri munsi, tukamenya uko zakiriye ibiribwa twazihaye, tukareba niba nta yarwaye ngo tuyihe imiti yo bibaye ngombwa.”

Ni umurimo ukorwa mu gihe runaka kugira ngo za Nyina zibeho neza bityo n’izizazikomokaho zizaze zifite imibiri ifite ubudahangarwa bufatika, zishobore kubaho nta kurikirana rya hato na hato zikorerwa.

Avuga ko mu myaka 10 agiye kurangiza azana aya mutungo mu Rwanda nta na rimwe rirarwara cangwa ngo ripfire mu nzira cyangwa mu Rwanda.

Ngo zibona ibiryo n’imiti bikwiye.

Ashima ko mu Rwanda hari inganda zikora ibiryo by’amatungo bityo aborozi b’ingurube ntibahendwe bazigurira ibiryo hanze y’u Rwanda.

Kandi izo ngurube zitanga umusaruro ugaragara harimo inyama zitagira ibinure byinshi zitangwa n’ingurube zo mu bwoko bwa za pietré zikomoka mu Bubiligi n’indi yitwa Duroc zikomoka muri Amerika.

Ibarura rya RAB rigaragaza ko mu Rwanda hari ingurube ziri hagati ya 1,500,000 na 1,700,000, izigera kuri 90% ni inyarwanda za gakondo.

Aborozi b’ingurube bari mu byiciro bitatu: ni ukuvuga aborozi bato( uworoye imwe, ebyiri, eshatu), hari aborozi baringaniye bafite hagati y’ingurube 10, 20 kugeza ku ngurube 50 kandi ziganjemo iza gakondo zivangwa n’andi moko ngo zizamure umusaruro hanyuma hakaza aborozi banini babigize umwuga.

Aba borora ingurube za kijyambere zigera ku 100, 200, 300 kuzamura, icyakora bo baracyari bake.

Jean Claude Shirimpumu afite ikigo cy’ubworozi bw’ingurube yise ‘Vision Agribuness Farm’ gikorera mu  Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Dr. Solange Uwituze ushinzwe ubworozi muri RAB yigeze kubwira itangazamakuru ko guteza imbere ubworozi bw’ingurube n’inkoko ari ingenzi kubera ko aya matungo yororoka vuba kandi akaba akororwa n’abantu b’ingeri zose.

Dr Solange Uwituze aganiriza aborozi b’ingurube

Ibi bituma intungamubiri zitangwa n’ayo matungo cyane cyane ingurube zigera kuri benshi kuko zidahenze ugereranyije n’uko bimeze ku nka.

Kubera iyo mpamvu, Minisiteri y’uburezi nayo ifite gahunda y’uko ku ifunguro rigenewe umunyeshuri wiga amashuri abanza, hazajya hajyaho inyama y’ingurube.

Taliki 26, Kamena, 2023 nibwo Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana yatangaje iby’uwo mugambi.

Yasabye abagabura inyama  ku mashuri kujya bibuka ko inyama y’ingurube nayo yakwifashishwa ku ifunguro rihabwa abanyeshuri.

Dr. Kamana yabivugiye mu Nteko rusange yahuje ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube, Rwanda Pig Farmers Association, yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Inyama z’ingurube zizaba ziri mu ziribwa cyane n’Abanyarwanda mu myaka 20 iri imbere

RAB ivuga ko myaka nka 30 iri imbere, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’iz’inkoko kurusha uko barya iz’inka cyangwa ihene.

Ingurube irakunzwe ku isi…

Mu gihe Abanyarwanda bataratangira kurya ingurube nk’uko barya inka, ahandi ku isi ingurube yabaye imari ikomeye.

Raporo yo mu mwaka wa 2021 yasohotse mu kinyamakuru pig333.com ivuga ko u Bushinwa ari cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abaturage barya ingurube nyinshi.

Muri Afurika Angola iza ku mwanya wa mbere.

Ibice by’u Bushinwa byiganjemo abarya ingurube kurusha cyane ni Hong Kong, Macau, no mu bice byo hagati mu Bushinwa.

Muri ibi bice, buri muturage arya hagati y’ibilo 37, ibilo 52 n’ibilo 61 bitewe n’agace atuye.

Mu mwaka wa 2022 iyi mibare yarazamutse, impamvu ikaba iy’uko abaturage b’u Bushinwa bari batangiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’akaga batewe na COVID-19 yabishemo benshi abandi ibaheza mu ngo kubera ‘GUMA MU RUGO’.

Ibilo by’inyama z’ingurube Abashinwa baryaga mu mwaka wa 2021 byiyongereyeho 4.1% mu mwaka wa 2022 bigera ku bilo 52 kuri buri muturage mu batuye ibice twavuze haruguru.

Twibukiranye ko Abashinwa aribo benshi ku isi kugeza ubu!

Igihugu cya kabiri ku isi gifite abaturage barya ingurube nyinshi ni Belarus.

Mu mwaka wa 2022 abaryi b’ingurube muri Belarus biyongereyeho 0.3%.

Ahandi bakunda ingurube ni muri Koreya y’Epfo, Vietnam no mu Burusiya.

Muri Afurika igihugu cya mbere cy’abakunda inyama z’ingurube ni Angola igakurikirwa na Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version