Abanyarwanda 11 Bapfuye Mu Minsi 15 Bazize Ibiza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu minsi 15 ishize, imvura nyinshi n’ibindi biyikomokaho byahitanye Abanyarwanda 11.

Mu bantu 11 batangazwa ko bahitanywe na biriya biza, barindwi bazize inkuba.

Hejuru y’aba bantu bazize imvura, inkuba n’ibindi, hiyongeraho abantu 48 bakomerekejwe n’ingaruka z’ibi.

Uretse kandi  abo bantu barindwi (7) bishwe n’inkuba,  abandi batatu(3) bapfuye batembanywe n’umuvu, undi umwe yicwa n’inkongi y’umuriro.

- Kwmamaza -

Mu bantu 48 bakomerekeye muri iri biriya bibazo,   abenshi ni abakomerekejwe n’inkuba kuko ari 35, mu gihe abandi icumi (10) bakomeretse bitewe n’amahindu, abandi babiri bagakomereka kubera umuvu w’amazi y’imvura babatembaye bakagwira amabuye.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi itangaza ko muri iyi minsi 15 y’ukwezi kwa Werurwe, 2023 hangiritse inzu 335 zirimo izangijwe n’inkangu, imyuzure, izangijwe n’inkongi y’umuriro ndetse n’izangijwe n’amahindu.

Mu bindi byangijwe n’ibiza nk’uko iriya Minisiteri ibitangaza, harimo ibyumba by’amashuri 19, amateme umunani (8) ndetse amatungo 20 yahaguye.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kimaze iminsi gitangaza ko muri ibi bihe hateganyijwe imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga n’inkuba.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kandi isaba abantu kuzirika ibisenge by’inzu kugira ngo zidatwarwa n’umuyaga mwinshi kandi bakirinda kugama munsi y’igiti mu gihe imvura iri kugwa ari nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version