Burundi: Imbasa Yongeye Kuba Umutwaro Ku Gihugu

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryatangaje ko imbasa yongeye kuba ikibazo ku buzima bw’abana b’u Burundi.

Iby’uko iyi ndwara imugaza cyangwa ikica umwana yafashe yabaye ikibazo ku bana byatangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’u Burundi bushinzwe iby’ubuzima, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima n’abanyamakuru.

Inzego zari zitabiriye kiriya kiganiro zabwiye itangazamakuru ko hari ingamba zafashwe ngo iriya ndwara ibuzwe gukomeza gukirwa.

Imwe muri izo ngamba ni ugutangira ubukangurambaga ku babyeyi ngo bakingize abana babo.

- Kwmamaza -

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko muri ubu bukangurambaga izakorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima.

Dr. Sylvie Nzeyimana avuga ko ahantu hagaragara iriya ndwara kurusha ahandi ari mu Ntara ya Bujumbura Rural kubera ko hari ikibazo cy’umwanda utuma virusi yitwa Poliovirus itera imbasa ihagararaga cyane.

Bivugwa ko hari hashize imyaka icumi nta mwana wo mu Burundi ugaragaraho imbasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version