Ni Iyihe Nyungu U Rwanda Rufite Mu Kwakira Abimukira Bava Mu Bwongereza?

Nyuma y’ikiganiro yagiranye n’Umunyamabanga ushinzwe umutekano mu Bwongereza witwa Suella Braverman, Minisitiri Dr. Vincent Biruta yabwiye itangazamakuru ko inyungu y’u Rwanda mu kwakira abimukira bava mu Bwongereza ari umusanzu mu gukemura ikibazo cyabo.

Suella Braverman ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Yazanywe no gukomeza ibiganiro n’u Rwanda kuri gahunda rusangiye n’u Bwongereza yo kwakira abimukira bagera muri kiriya gihugu mu buryo budakurikije amategeko kandi bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

U Rwanda rwiyemeje kubakira kugira ngo babeho neza bafite aho bahengeka umusaya bityo batekereze neza uko ubuzima bwabo bwazagenda ejo hazaza.

- Advertisement -

Dr Biruta yabwiye abanyamakuru  ati: “Inyungu ikomeye ni uko u Rwanda ruzagerageza gushaka igisubizo cy’iki kibazo cy’abimukira bimukira mu mahanga kandi mu buryo butanyuze mu nzira zubahiriza amategeko, ugasanga ari abantu bajyanwa n’abantu  babungukiramo  kubera gucuruza abantu, ababatwara babaca amafaranga kandi ayo babaciye benshi ntibanagere yo.”

Biruta avuga umusanzu u Rwanda ruzatanga mu gukemura iki kibazo ari yo nyungu ikomeye.

Uyu muyobozi ushinzwe ububanyi bw’u Rwanda n’amahanga avuga ko abimukira bazazanwa mu Rwanda bazatuzwa ahantu babana n’Abanyarwanda kandi ko u Bwongereza bwahaye u Rwanda amafaranga yo kuzabafasha  kuba mu buzima bushya.

Dr. Bitura ati: “ Iyi gahunda u Bwongereza bwashyizemo amafaranga azadufasha kwakira abo bantu tukabatuzanya n’Abanyarwanda. Ntabwo ari abantu tuzubakira umudugudu wabo wihariye, bazajya baba bari kumwe n’Abanyarwanda nk’uko dusanzwe tubikora buri mwaka kandi  amafaranga amwe azajya muri iyo gahunda.”

Nibagera mu Rwanda, Guverinoma  izabaha uburyo bwo kwitunga, bige bityo bigirire akamaro bazakagirire u  Rwanda cyangwa ikindi gihugu bazahitamo gukuriramo cyangwa gusaziramo.

Kubera ubwinshi bw’abimukira baza mu Bwongereza, iki gihugu gikoresha miliyari$  2,4 mu kubacumbikira.

Muri Mata 2022 nibwo u Bwongereza bwatangaje ko umuntu wese winjiye yo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama uwo mwaka, bazimurirwa mu Rwanda.

Muri abo, abazakenera ubufasha bwihariye burimo n’ubw’amategeko bazabuhabwa bakigera ku butaka bw’u Rwanda.

Bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya binyuze mu  nkunga izatangwa.

U Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni £ 120 yo kuzafasha abo bimukira kwiga imyuga cyangwa andi masomo azabagirira akamaro.

Mbere yo kwakira abimukira, u Rwanda ruzasuzuma amateka y’imibereho ya buri wese mu rwego rwo kwirinda ko hari uwo rwakwakira kandi afitanye ikibazo n’amategeko.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwavuze ko rudashaka kwikira abimukira bafite inkomoko cyangwa bakuriye mu bihugu ruturanye nabyo ari byo: u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version