Abanyarwanda 205 bagiye muri Israel kwiga ubuhinzi

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Bwana Ron Adam yatangaje ko igihugu cye cyahaye visas Abanyarwanda 205 kugira ngo bajye muri Israel kwiga ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga.

Abahawe ziriya mpushya z’inzira bagomba kumara amezi 11 muri za Kaminuza za Israel biga ubuhinzi.

Zimwe muri Kaminuza zikomeye muri Israel zigisha ikoranabuhanga mu buhinzi ni Hebrew University of Jerusalem na Ben- Gurion University Of the Negev.

Kwigira ubuhinzi muri Israel ni ingenzi kuko iki gihugu gifite ubunararibonye mu kubyaza umusaruro ubutaka bo mu butayu hakoreshejwe amazi make.

- Kwmamaza -

Ubutaka bwa Israel bushobora guhingwa mu buryo busanzwe bungana na 20% gusa.

Ikindi gice gisigaye ni ubutayu cyangwa ubutaka bwegereye kuba ubutayu.

N’ubwo ari uko bimeze, muri 2008 ubuhinzi bwa Israel bwatanze umusanzu ungana na 2.8% ku musaruro mbumbe w’igihugu. Icyo gihe 3.8% by’umusaruro wavuye mu buhinzi byoherejwe hanze.

Abaturage ba Israel bahinga bangana na 3.7% ariko nibo batanga ibyo igihugu cyose kirya ku kigero cya 95% ibindi bisigaye igihugu kikabitumiza hanze.

Ibyo gitumiza hanze birimo ibinyampeke, inyama, ikawe,cacao n’isukari.

 

Abanyarwanda bigiye ubuhinzi muri Israel bafitiye u Rwanda akamaro.

Nyuma yo kurangiza amasomo yabo muri Israel, Abanyarwanda bihurije hamwe bakora icyo nise HoReCo ( Horticulture in Reality Corporation), bagamije kuvugurura imihingire y’imboga.

Abagizi iri huriro bakora ubuhinzi bugezweho bakoresheje kuhira ku buso buto ariko hakera byinshi.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere bakoreramo buriya buhinzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version