Abanyarwanda 4 Baba Muri Amerika Batawe Muri Yombi

Polisi yo mu gace kitwa West Valley mu Mujyi wa Midvale, muri Leta ya Utah, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yataye muri yombi Abanyarwanda bane ibacyekaho gushimuta umwana w’imyaka 15 bakamusambanya.

Ku wa Kane nibwo Polisi yahamagawe itabazwa ngo ize ikore iperereza ku by’uko hari umwana wari washimuswe, agasambanywa.

Uwayitabaje yavuze ko yabikoze nyuma yo kubona ubutumwa yohererejwe n’uriya mwana kuri telefoni buvuga ko yashimutiwe ahantu runaka kandi ko ngo yari amaze gusambanywa kenshi.

Uriya mwana afite imyaka 15 y’amavuko.

- Advertisement -

Ubwo Polisi yahageraga yahuye n’umugabo witwa Aimé Byuma w’imyaka 33 y’amavuko iramufata, nyuma gato ihura n’undi witwa Juvith Ndabereye w’imyaka 22  y’amavuko iramufata  n’undi witwa Christian Makoma nawe iramufata.

Polisi yaberetse ifoto ya wa mwana, ibabaza niba bamuzi bavuga ko bamuzi ndetse ko bazi n’icyumba yari arimo.

Bayibwiye ko ari kumwe na mugenzi wabo witwa Patrick Bigirimana.

Abapolisi bakomanze ku cyumba Bigirimana yari arimo, abanza kwanga gufungura, ariko batuga urugi kugeza binjiye bamusanganamo n’uwo mwana w’imyaka 15 y’amavuko.

Uyu mwana bari bamusindishije, Polisi ibanza kumujyana kwa muganga ngo hagire ibimenyetso bifatwa.

Ikinyamakuru kitwa Fox 13 News cyanditse ko batatu muri bariya bagabo babajijwe na Polisi bemera ko basambanyije uriya mwana.

Ababyemeye ngo ni Bigirimana, Makoma na Byuma.

Uwa kane nawe yemeye ko hari uruhare runaka yagize mu byabaye akaba azagezwa mu butabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version