Abarimu Bo Muri Zimbabwe Bishimiye Kuzaza Gukorera Mu Rwanda

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarimu ku isi, abo muri Zimbabwe bavuze ko n’ubwo iwabo babayeho nabi, ariko byibura hari inkuru nziza y’uko Leta y’u Rwanda yifuza ko bazaza kuyigishiriza abaturage.

Bavuga ko kuba u Rwanda rushaka ko Abanya Zimbabwe bazajya kwigisha yo ari inkuru nziza kuko byibura bizatuma bakora ku madolari bazahembwa.

Umwe muri bo  witwa Obert Masaraure yagize ati: “ Birababaje kuba tubayeho nabi muri iki gihugu cyacu kandi dufite uruhare runini mu iterambere ry’abagituye.”

Obert Masaraure yasabye Perezida Emmerson Mnangagwa kureba niba mu ngengo y’imari ya Zimbabwe nta gice cyayo cyakongerwa ku mushahara wa mwarimu, akagira ubushobozi bwo guhaha bumuhagije.

- Advertisement -

Ubusabe bwe ariko bwigeze guterwa utwatsi na Leta ya Emmerson Mnangagwa mu bihe byashize, icyo gihe Leta yavuze ko kuzamurira abarimu umushahara byatuma ubukungu burushaho kuzamba.

Ikizere kiri ku Rwanda…

Mu Cyumweru gishize, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangarije mu nama yahuje abashoramari b’Abanyarwanda n’abanya Zimbabwe ko u Rwanda rwiteguye kwakira abarimu bo muri Zimbabwe.

Ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe kitwa Bulawayo 24 News cyanditse ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abarimu bo muri kiriya gihugu witwa Siffiso Ndlovu yishimiye ikaze Perezida Kagame yahaye abarimu bo muri Zimbabwe.

Yagize ati: “ Iki ni igitekerezo cyagombye kuganirwaho na za Leta, bikemeranywaho tukazajya mu Rwanda  kwigisha. Bizatwungura amafaranga ariko tugire n’icyo twigira ku Rwanda kuko rwateye imbere mu ikoranabuhanga.”

Icyakora, avuga ko Zimbabwe nititonda u Rwanda rushobora kuzayisahura abahanga, bityo agasaba ko Leta yakongera umubare w’abanyeshuri biga ubumenyi na siyanse muri  za Kaminuza za Zimbabwe.

Umuyobozi w’abarimu bo mu Ntara ya Bulawayo  witwa Vusumuzi Mahlangu nawe avuga ko kuba Leta ya Zimbabwe itita ku barimu bayo, ari amahirwe ku kindi gihugu cyashaka kubabyaza umusaruro.

Perezida Kagame aherutse gusaba  abarimu

Perezida Kagame  ubwo yagezaga ijambo ku bagize Urugaga rw’abikorera rwo muri Zimbabwe bari kumwe na bagenzi babo bo mu Rwanda  yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bimaze iminsi mu rugendo rwo kubaka umubano, iyi ikaba ari indi ntambwe ifatika itewe.

Yarakomeje ati “Iterambere ntabwo riza mu buryo bworoshye hatabayeho kuryitangira. Risaba gukora cyane, ubwitange no kwishakamo ubushobozi. Ariko kwishakamo ubushobozi ntabwo bivuze kuba nyamwigendaho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta gihugu na kimwe ku mugabane w’Afurika cyatera imbere kidafatanyije n’ibindi mu karere.

Ngo gushyira hamwe ubushobozi, ubumenyi no kunganirana ni ingenzi.

Yavuze ko isoko rusange rya Afurika ritanga umurongo uhamye kuri iyo ngingo, kandi bigaragara ko buri gihugu gifite ibyo cyaha ikindi.

Yagarutse ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, avuga ko u Rwanda rukeneye abarimu muri Zimbabwe.

Ati “Mbere y’ibikoresho ndashaka abantu, ndakeka Zimbabwe ishobora kuduha abarimu beza, rero mubikoreho mu buryo bwihutirwa, dushobora kubona umubare wose w’abarimu mwabona bashoboye, twabifashisha kubera ko turabakeneye byihutirwa.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version