Abanyarwanda Baba Hanze Bashyira $ Menshi Mu Kuruteza Imbere

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare runini mu kuruteza imbere k’uburyo mu myaka itandatu ishize bashyize mu isanduku yarwo Miliyoni $1100 ni ukuvuga Miliyari 1100.

Abakozi ba BNR bavuga ko guhera mu mwaka wa  2015, ibikorwa Abanyarwanda baba mu mahanga bashoramo imari biriyongera.

Raporo ya BNR yo mu 2021 igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2014-2015 Abanyarwanda baba mu mahanga binjije mu kigega cya Leta y’u Rwanda Miliyoni $104.9.

Mu  mwaka wa 2015-2016 amafaranga yarazamutse agera kuri Miliyoni $2 zirengaho.

- Advertisement -

Mu 2016-2017 hiyongereyeho arenga miliyoni $70, kuko batanze arenga miliyoni 176,7$.

Kubera uruhare rwabo kandi rukomeza kwiyongera, ubu muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda hari ishami rishinzwe kubitaho riyobowe na Uwimbabazi Sandrine Maziyateke.

Abanyarwanda baba mu mahanga bafite uburenganzira bwo kwegera ririya shami bakarigezaho ibyo bifuza gushoramo amafaranga kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Hari n’ubukangurambaga bukorerwa muri za Ambasade z’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda benshi babigiremo uruhare.

Mu rwego rwo gukomeza gukundisha Abanyatwanda igihugu cyabo, Leta y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2021 yatangije gahunda yihariye yiswe Rwanda Day .

Intego yabo iba ari ukuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Iyo urebye imibare yavuzwe haruguru kandi ukabona ko uko umwaka washiraga undi ugataha, ari ko yiyongeraga uhita ubona ko Abanyarwanda [n’ubwo atari bose] bakunze igihugu cyabo.

Umusanzu batanga Leta iwukoresha mu buryo butandukanye ariko muri rusange hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

Hari na bamwe bavuga ko kuba batanga amafaranga kugira ngo igihugu cyabo gikomeze gutera imbere babiterwa no kubona intambwe cyateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga bakora uko bashoboye ngo bagire inkunga batera igihugu cyabo mu nzira y’iterambere bahisemo, bagenzi babo baba mu Rwanda nabo bakora umunsi ku wundi ngo biteze imbere.

Abatishoboye Leta yabashyiriyeho uburyo bwo kubaho burimo inkunga ya VUP, Girinka, Mutuelle de Santé n’izindi gahunda zo kubazamura.

Ibi biri mu byatumye n’icyizere cyo kuramba kw’Abanyarwanda kizamuka.

Hari indi raporo yitwa Africa Wealth Report 2022 isohorwa n’Ikigo Henley & Partners yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya 17 muri Afurika gifite abaturage benshi batunze byibura Miliyoni $1.

Muri Afurika igihugu cya mbere gifite abaturage benshi batunze miliyoni mu madolari ni  Afurika y’Epfo n’aho Misiri ikagira abatunze miliyari z’amadolari benshi.

Ibihugu bitanu bya mbere bifite abaherwe mu madolari y’Amerika ni Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria, Maroc na Kenya.

Imibare iherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, ivuga ko  muri rusange icyizere cyo kuramba mu batuye Afurika cyazamutseho imyaka icyenda. Kugeza ubu Umunyarwanda afite icyizere cyo kuramba imyaka 69, akaba muri rusange yinjiza $797 nk’uko RFI yabyanditse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version