Hagiye gushira amezi atatu hari ibice by’Umujyi wa Muhanga bitamurikirwa n’amatara kubera ko nta mashanyarazi ayabamo. Ibice bitamurikirwa ni iby’ahitwa mu Kibiligi, Ruvumera n’aho bita mu Giperefe.
Aha ni mu Kagari ka Gahogo n’Aka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye.
Ibi bituma abahatuye bahorana ubwoba bw’ibisambo n’abandi bagizi ba nabi.
Iri curaburindi rituma abajura babambura telefoni, ibikapu amafaranga n’ibindi baba bavanye mu isoko.
Basaba ubuyobozi bwa Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) muri Muhanga ko bwasana ayo matara bakajya bagenda babona aho bajya bityo bakumva ko batekanye mu rugero runaka.
Uyu mutekano uzatuma barushaho gukora amasaha menshi.
Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE ko ibisambo bibyaza umusaruro iryo curaburindi bikabambura.
Yitwa Bucyedusenge Alodie.
Yagize ati: “Ubuyobozi budukize ibisambo kuko byitwikira umwijima bikatwambura ibyacu twaruhiye.”
Agaya ubuyobozi bw’aho atuye ndetse n’ubwa REG kuba barabonye ikibazo bakakirenza ingohe, kikaba kimaze amezi atatu..
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko amatara acanira Umujyi yazimye bitewe na ‘transfo’ yahiye.
Ngo gutinda kuyakoresha byatewe n’uko iki kibazo cyahuriranye nuko ingengo y’imari y’Akarere yari hafi kurangira!
Ati “Tugiye gusimbuza iyo ‘transfo’ yahiye tugure indi nshya. Dutegereje igisubizo REG izaduha kuko niyo ibifite mu nshingano, kandi Akarere kemeye kuyishyura mu bushobozi gafite.”
Yunzemo ko hari andi matara yo ku muhanda mugari yazimye batangiye gusimbuza bahereye ahitwa muri Rugeramigozi bakaba bageze ku matara ari imbere ya Gereza ya Muhanga.
Ngo gusana amatara bizakomeza kugera ahitwa mu Cyakabiri.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingufu mu Karere ka Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko hari itsinda ry’abatekinisiye bohereje kugira ngo bagenzure inyigo Akarere kakoze mbere y’uko batanga ibikoresho.
Kugeza ubu hari Transfo ebyiri zo mu Mujyi wa Muhanga zidakora.