Abanyarwanda Bakiri Bato Bari Kwiyongera Mu Kurwara Impyiko

Umuyobozi mu bitaro bya Faysal ushinzwe abakozi witwa Dr Augustin Sendegeya yavuze ko imibare ibereka ko abagana ibi bitaro baje kwivuza impyiko kandi bigaragara ko zangiritse cyane baba bafite hagati y’imyaka 40 na 50 y’amavuko. Ni imyaka mike kuko ubusanzwe impyiko z’abantu zitangira kwangirika bakuze cyane

Icyakora ngo ibi bitaro byashatse imashini 10 ziyongera ku zindi 10 zizafasha mu kuyungurura impyiko, ibyo bita dialysis.

Ahandi  ibitaro bya Faysal byashyize imbaraga ni mu kubaga umutima n’ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko kandi bigakorwa mu buryo  buhoraho.

Icyumba bavuriramo indembe mu bitaro bya Faysal

Dr Sendegeya avuga ko gusimbuza impyiko ari gahunda u Rwanda rutangije hagamijwe gufasha abantu bagize ikibazo cy’impyiko zangiritse gusimbuzwa batiriwe bajya mu mahanga.

- Advertisement -

Avuga ko muri iki gihe ibitaro bya Faysal biri gutanga ubuhanga mu kubaga umutima no gusimbuza impyiko kandi ni gahunda izagendana no guhugura abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda.

Aya mahugurwa  atangwa k’ubufatanye  n’abaganga b’abanyamahanga baza guhugura abo mu Rwanda.

Muri iki gihe abari kubikora ni abaturutse muri Canada.

Ikindi ni uko hari izindi nyubako nshya ibitaro bya Faysal byubatse ziri hafi gutahwa kugira ngo zizafashe abanyeshuri kwiga ndetse n’abakozi bakore batabisikana  n’abarwayi.

Ku byerekeye CHOGM, Dr Sendegeya Augustin yavuze ko ibintu byose bishobora kuzacyenerwa byamaze gukusanywa.

Dr Sendegeya Augustin

Ati: “ Ubu ibitaro byacu bifite ubushobozi buhagije n’ibikoresho kugira ngo tuzafashe abazaza muri CHOGM bashobora kuzatwitabaza.”

Uretse kuba ibitaro bya Faysal bivugwa ko bishaka kubaga impyiko n’umutima kandi bikozwe n’Abanyarwanda, mu bitaro by’umwami Faysal hari indi gahunda yo kuvura za cancers.

Cancers zigaragara mu Banyarwanda ni iz’ibere, inkondo y’umura, iz’igifu, n’izifata ubugabo bita iza prostate.

Ese babaga umutima byagenze gute?

Ni ngombwa kurinda ko umutima urwara

Ubusanzwe akamaro k’umutima ni ukwakira amaraso, kuyayungurura no kuyasohora akajya mu mubiri ameze neza.

Ikibazo ngo ni uko hari igihe umwana avuka afite umutima ufite imitsi mito cyangwa minini bigatuma umutima utakaza imbaraga zo gukora.

Muri rusange ariko ngo abantu baba bashobora kubagwa, ibibazo bigakosorwa.

Dr Sendegeya avuga ko umuntu ubazwe ahabwa n’imiti kugira ngo ahabazwe hafashwe gukura.

Impyiko zifata abakiri bato…

Dr Sendegeya Augustin yabwiye itangazamakuru ko imibare babona buri kwezi yerekana ko abantu barenga 50 baza kuyunguruza impyiko zabo.

Umuntu ufite ikibazo cyo kuyunguruza impyiko, abikora inshuro eshatu mu Cyumweru.

Ni umubare avuga ko wiyongera kandi, ikibabaje kurusha ibindi, ugaragara mu bakiri bato ni ukuvuga abantu bafite hagati y’imyaka 40 kugeza ku  myaka 50 y’amavuko.

Ati: “ Iki ni ikibazo navuga ko gikomeye kubera ko biri kuba mu bakiri bato kandi byari bisanzwe biba ku bantu bakuru bafite imyaka 70 y’amavuko kuzamura.”

Kubera ko ubu buvuzi buhenze, Dr Sendegeya yavuze ko hari gahunda yo gufasha Abanyarwanda kugira ngo babone uko bivuza, bigakorwa binyuze mu bufatanye bw’ibitaro bya Faysal na RSSB.

Hari na gahunda yihariye yo kubafasha kubavura binyuze ku bwisungane bwa Mutuelle de Santé.

Kubaga ngo umutima ubagwe bikorwa ku kiguzi kiri hagati  ya Frw 900,000 na Miliyoni 1.Frw.

Umuntu ukeneye ko bayungurura impyiko ze buri nshuro abikoze, yishyura hagati ya Frw 100,000 na Frw 110, 000 kandi akabikora gatatu mu Cyumweru.

Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko ibitaro byitiriwe umwami Faysal biba ibitaro bya Kaminuza, bikagira inshingano yo kwigisha abanyeshuri biga umwuga w’ubuvuzi, ibyo bita Teaching Hospital.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version