Sonia Roland wabaye Miss France mu mwaka wa 2000 ari gukorwaho iperereza kubera ibyo ashinjwa byo ‘kwigwizaho’ umutungo mu buryo budakurikije amategeko. Ikinyamakuru kitwa Le Parisien gikorera mu Bufaransa kivuga ko inzu Sonia akekwaho kubona mu buryo budakurikije amategeko yayihawe n’uwahoze ari Perezida wa Gabon witwa Omar Bongo.
Kubera ko ubutabera bw’u Bufaransa buvuga ko Omar Bongo hari amafaranga yabonye mu buryo budakurikije amategeko akayakoresha mu kubaka inzu yahaye Miss Sonia Roland, abagenzacyaha bavuga ko Sonia nawe hari ibyo agomba gutangaho ibisobanuro.
Ni inzu Omar Bongo yahaye Sonia Roland mu mwaka wa 2003, ikaba iherereye mu Murwa mukuru w’u Bufaransa ahitwa XVIe arrondissement.
Sonia Roland akurikiranyweho kwakira indonke zitabonetse binyuze mu nzira nziza, bityo akaba akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’umutungo wa rubanda.
Le Parisien yanditse ko byose byatangiye nyuma gato y’uko Miss Sonia Roland atsindiye kuba Miss w’u Bufaransa.
Yahise yamamara cyane ndetse aza no kumenyena n’abo mu muryango wa Perezida Omar Bongo(ubu yarapfuye).
Icyo gihe gahunda yari ihari iyo kureba uko muri Gabon hazatangizwa gahunda yo gutora Miss Gabon.
Umugore wa Omar Bongo niwe wamusezeranyje ko hari impano azahabwa ibintu nibicamo.
Bidatinze Sonia yumvise Noteri amuhamagaye, amubwira ko hari impano yahawe kandi ko iyo mpano ari inzu.
Ubwo yabazwaga na Polisi y’i Paris, Sonia Roland yayisubije ko atakwirira abeshya avuga ko azi uburyo iriya nzu yabonetsemo, gusa ngo icyo azi ni uko yayihawe nk’impano.
Abazwa na Polisi hari muri Mutarama, 2022.
Umwunganira mu mategeko witwa Me Morel yabwiye Le Parisien ko umukiliya we ‘mu by’ukuri’ atazi uko iriya nzu yabonetse bityo ko kubimubaza cyangwa kubimukurikiranaho byaba ari ukumurenganya.
Ubushinjacyaha bwo ntibwemeranya n’uwunganira Miss Sonia Roland ahubwo buvuga ko muri kiriya gihe yari mukuru bihagije(yari afite imyaka 22 y’amavuko).