Abanyarwanda Bakomeje Gupfira Mu Birombe

Mu Mudugudu wa Kamatongo, Akagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo haraye inkuru mbi y’abantu umunani bagwiriwe n’ikirombe batatu bavanwamo bapfuye, abandi barabura.

Amakuru avuga ko abo bantu bacukuraga ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko baza guhurira n’ibyo byago muri icyo kirombe ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatatu taliki 24, Nyakanga, 2024.

Batatu bahise bahasiga ubuzima abandi babiri bakurwamo ari bazima mu gihe hari abandi bagishakishwa bataraboneka kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE  bafite avuga ko icyo kirombe cyari kimaze iminsi cyarafunzwe, ariko abo bantu baza kwiyiba bakijyamo bibwira ko hari busangemo imari.

Nyuma yo kubagwira, abatabazi baje kugerageza kubakuramo, abo bishoboka bavamo abandi biranga kugeza mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 25, Nyakanga, 2024.

Gitifu w’Umurenge wa Cyinzuzi witwa Benda Théophile yemeza ko ko hari abantu baguye muri icyo kirombe, bamwe bahasiga ubuzima ariko hari n’abagishakishwa.

Ati: “Ni ahantu hari hasanzwe hari ibikorwa by’ubucuruzi bisanzwe byemewe n’amategeko ariko hakabamo umuringoti wa cyera wafunzwe kuko utari ugikoreshwa. Ubwo rero biza kugaragara ko hari abantu bagiye gukoreramo mu buryo bwo kwiyiba bacukuramo ayo mabuye hanyuma rero uza kubaridukira”.

Avuga ko babiri bakuwemo bajyanywe kwa muganga kuko bari bakomeretse abandi batatu bapfuye bajyanwa mu buruhukiro.

Benda avuga ko hari abandi bataraboneka bagishakishwa.

Ati: “ Ariko haracyarimo abandi bo ntabwo bari baboneka ariko baracyarimo.”

Asaba abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga harimo kuhamugarira no kuhasiga ubuzima.

Ati: “Abaturage turabakangurira gukomeza kwirinda gukora ubucukuzi butemewe kuko bushyira ubuzima mu kaga gaterwa ahanini no kubikora nta bugenzuzi bwa gihanga bwakozwe bigatuma akenshi bivamo impanuka zibaviramo n’urupfu”.

Abagwiriwe n’ikirombe bose ni abagabo, bakaba bari bagiye gushakira gasegereti mu kirombe kiri mu bya kera kuko ubwa mbere gicukurwa hari mu gihe cy’Ababiligi ubwo bayoboraga u Rwanda.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda.

Ni urwego bamwe babonyemo amaronko binyuze mu gukora uko bashoboye bakarubyaza umusaruro ariko hari abandi barwishoramo byo kugerageza ngo berebe ko byabahira.

Abenshi muri bo bishora mu birombe batambaye inkweto zabigenewe, amakoti y’imvura, ingofero zikomeye zirinda umutwe, uturindantoki n’ibindi bikoresho bizima.

Amabuye y’agaciro: Imari igwamo benshi…

Imibare yo mu mwaka wa 2023 yatangajwe n’ikigo cy’igihugu cya Mine, gazi na Petelori( Rwanda Mining Board, RMB) yavugaga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro y’amoko atandukanye apima toni miliyoni 112.

Yose hamwe abahanga b’iki kigo baraburungushuye basanga afite agaciro ka miliyari $ 154.

Iyi mibare ishobora guhinduka kuko ubushakashatsi bw’andi mabuye budasiba gukorwa.

Kimwe mu bibazo biriho kugeza ubu ni uko ayo mabuye hari abayacukura bayiba bakajya kuyagurisha ku bafite uburenganzira bwo kuyacurura ariko bakabahera kuri make.

Donat Nsengimuremyi ushinzwe ubugenzuzi mu kigo cy’u Rwanda cya Mine, Gazi na Petelori  yigeze kubwira RBA ko burya kugenzura uko imikoreshereze y’ibirombe ikora ari akazi kagoye.

Avuga ko ubusanzwe impushya zo gucukura ibirombe zitangwa n’ikigo akorera, zikibanda mu gucukura amabuye y’agaciro asanzwe, hakaba n’impushya zitangwa zirebana no gucukura kariyeri y’amabuye akoreshwa mu nganda.

Urugero nka CIMERWA, East African Granite n’izindi.

Ku rundi ruhande, abacukura amabuye n’umucanga byo kubaka bo bahabwa ibyangombwa n’Akarere bazakoreramo.

Ikigo gishinzwe mine, petelori na gazi gifite abagenzuzi bo ku rwego rw’igihugu n’urw’Akarere bakora igenzura buri Cyumweru bagatanga raporo y’ibyo babonye birimo n’ibyo basanzwe byateza akaga.

Nsengumuremyi yavuze ko muri izo raporo, hari ubwo abagenzuzi bahitamo gukora zimwe muri zo zihariye zerekana ko ahantu runaka hakeneye gufatirwa imyanzuro yo kurinda ko hazateza ikibazo mu gihe kiri imbere.

Isesengura ry’ayo makuru niryo rigena niba hari itsinda r’abagenzuzi ku rwego rw’igihugu rigomba guhaguruka rikajya kureba uko ibintu bifashe ku ifasi biherereyemo, ibyo bita ‘kujya kuri terrain’.

Abo bagenzuzi bivugwa ko baba ari abahanga baminuje.

Ku byerekeye ibyago abajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bahura nabyo, akenshi biterwa n’uko bagenda batambaye ibirinda umubiri, hakiyongeraho no kuba aho bagiye gushakira iyo mari haba hasanzwe hataracukuwe mu buryo buzarinda ibyago buri wese uzaza ahagana.

Nubwo abagezweho n’ibyago bivugwa muri iyi nkuru byababayeho ari ku manywa y’ihangu( saa saba), hari benshi bagwiriwe n’inkangu mu masaha y’ijoro akuze kuko bari bagiye yo bihishe abashinzwe umutekano.

Abashinzwe umutekano kandi bazi neza ko ibice bituriye ibirombe biri mu bikunze kurangwamo umutekano mucye.

Ibi abatuye za Kamonyi, Kayonza, Gicumbi, Musanze…barabizi.

Nk’i Musanze hari abiyise ‘abahebyi’ kandi ni abantu koko bihebye ku buryo bisaba izindi mbaraga ngo ubatsimbure bareke kwiba amabuye y’agaciro.

Uko bimeze kose, ikibazo cy’Abanyarwanda bapfira mu birombe bagiye gucukura amabuye y’agaciro haba mu buryo bwemewe cyangwa butemewe n’amategeko gikwiye guhagurukirwa kuko gituma u Rwanda rutakaza abaturage.

Bwa Mbere Amabuye Y’Agaciro Yinjirije u Rwanda Miliyari $1.1

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version