Netanyahu Yibukije Amerika Ko Iran Ari Umwanzi GICA

Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yaraye ababwiye abagize Inteko ishinga amategeko ya Amerika, Imitwe yombi, ko igihugu cyabo kidakwiye kwirara ngo kibagirwe ko Iran ari umwanzi wacyo gica.

Yavuze ko Iran yanga Amerika ikanga  na Israel bityo ko imikoranire mu kuyirwanya ari ngombwa.

Netanyahu ari muri Amerika mu ruzinduko rw’iminsi itatu, agomba kuganiriramo n’ubuyobozi bukuru bwayo ndetse na Donald Trump uri hafi kwiyamamariza kuzayobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo, 2024.

Yaraye abwiye abagize Imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko y’Amerika ko mu ntambara y’ubutita(1947-1991) Amerika yafatanyije n’inshuti zayo mu guhangana n’Abasoviyete bityo ko, mu buryo nk’ubwo,  muri iki gihe ikwiye gukorana na Israel kandi mu buryo bugari kurushaho mu kurwanya Iran, igihugu Yeruzalemu ifata nk’umwanzi nomero ya mbere.

Avuga ko urwango Iran yanga Israel ruherutse no kugaragarira mu bitero bya Drones iki gihugu cyayigabyeho kigamije kuyirimbura ariko bikomwa mu nkokora bihanurirwa mu kirere cya Jordania.

Kuri we, imikoranire ihamye hagati y’Amerika na Israel izaba uburyo bwiza bwo kubaka ingufu za gisikare zagereranywa n’uko bimeze muri OTAN/NATO.

Ashima uburyo Perezida wa Amerika Joe Biden n’abo bakorana batuma igihugu cye gitekana.

Yagize ati: “ Israel izakomeza kuba inshuti magara ya Amerika kandi tuyishimira uruhare igira mu kutuba hafi mu bihe bigoye”.

Bimwe mu bihe bigoye avuga, harimo no guhangana n’umwanzi witwa Iran.

Yaboneyeho kubwira Amerika ko Iran yatangiye kuyanga kuva ikibona ubwigenge mu mwaka wa 1979, akemeza ko muri icyo gihe hari abakozi b’Abanyamerika bafashwe bunyago n’imitwe yafashwaga na Iran ndetse ngo hari na za Ambasade za Amerika zagabweho ibitero bigizwemo uruhare na Iran.

Netanyahu avuga ko iraswa riherutse gukorerwa Trump bakamuhusha ryagizwemo uruhare na Iran.

Ntiyasobanuye uko ibyo byateguwe ariko birazwi ko Amerika isanzwe ihanahana amakuru ayo ari yo yose na Israel.

Avuga ko abanzi ba Amerika ari abanzi ba Israel bityo ko ari ngombwa gukorana mu nyungu z’ibihugu byombi.

Ijambo rya Netanyahu ryagarutse no ku ntambara igihugu cye gihanganyemo na Hamas, Hezbollah  n’aba Houthis bo muri Lebanon.

Yaboneyeho kuvuga ko mu ntangiriro za Nyakanga, 2024 ingabo z’igihugu cye zaburijemo igitero cya drone cyari cyagabwe n’aba Houthis bari bagamije kwangiza Ambasade y’Amerika muri Israel.

Avuga ko nk’uko Amerika ifasha Israel binyuze mu kurinda inyungu zayo, Israel nayo ifite izo nshingano.

Yaboneyeho gusaba Amerika guha igihugu cye amafaranga n’intwaro bikenewe kugira ngo kirimbure burundu Hamas n’abandi banzi bityo igice Israel iherereyemo gitekane.

Netanyahu avuga ko atazaruhuka ibya Hamas bidahawe umurongo kandi mu buryo bwa burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version