Bwa Mbere Amabuye Y’Agaciro Yinjirije u Rwanda Miliyari $1.1

Bwa mbere mu mateka y’ubukungu bw’u Rwanda, amabuye y’agaciro yarwinjirije miliyari $1.1 mu gihe cy’umwaka(2023).

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mines, gazi na petelori ivuga ko mu mwaka wa 2022 amabuye yari yinjirije u Rwanda miliyoni $772.

Inyongera ivugwa ubu iragera kuri 43.0% mu mwaka umwe, bikaba ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka y’ubukungu bw’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’amabuye y’agaciro buvuga ko iryo zamuka ryatewe ahanini nuko kuyatunganya byongerewemo imbaraga n’ubunyamwuga bwinshi mu kuyacukura.

- Advertisement -

Zahabu niyo yinjije menshi kuko mu Ukwakira, 2023 hacukuwe ingana na toni 1,015 ifite agaciro ka $ 62,133,934; mu Ugushyingo hacukurwa ibilo 823 bifite agaciro ka $ 52,961,965 n’aho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa ingana n’ibilo 1,320 bifite agaciro ka $87,521,667.

Ibuye rya kabiri ryinjije menshi ni Coltan kuko mu Ukwakira, 2023 hacukuwe ibilo 159,297 bifite agaciro ka $ 6,907,161.

Mu Ugushyingo uwo mwaka hacukuwe iri buye ringana n’ibilo 127,887 bifite agaciro ka $5,364,535 n’aho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa Coltan ingana n’ibilo 180,393 bifite agaciro ka $6,630,391.

Nyuma ya Coltan hacukuwe ibuye rya Cassiterite( Gasegereti) ryinshi.

Mu Ukwakira hacukuwe ibilo byayo 431,035 bifite agaciro ka $ 6,487,192 mu Ugushyingo hacukurwa ibilo 416,231 afite agaciro ka $ 6,274,000 n’aho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa gasegereti ipima ibilo 446,342 ifite agaciro ka $ 6,923,495.

Ibuya ryinjije amadolari($) make ni Wolfram kuko mu Ukwakira hacukuwe ingana n’ibilo 182,099 ifite agaciro ka $ 2,293,588, mu Ugushyingo hacukurwa ibilo byayo bigera ku 183,395 bifite agaciro ka $ 2,296,577 n’aho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa Wolfram ipima ibilo 274,493 ifite agaciro ka $ 3,298, 468.

Iyi niyo mibare itangwa n’ikigo cy’igihugu kita ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, RMB, ku musaruro wavuye mu mabuye y’agaciro yacukuwe mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka wa 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version