Ikigo cy’igihugu kita ku buziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, kiraburira abantu ko badakwiye gukoresha vinegre zitwa Discovery White Vinegar na Hlaal White Vinegar kuko byaje kugaragara ko zitujuje ubuziranenge.
Itangazo riri ku rukuta rwa X rw’iki kigo rivuga ko cyafunzwe ibigo byakoraga izo vinegre ari byo Tamu Tamu Heat Spices Ltd na Cheeter Group Ltd kandi ko gihagaritse ikorwa, igurisha, ikwirakwira n’ikoreshwa ry’ibyo bicuruzwa.
Iryo tangazo risaba abafite ibyo bicuruzwa mu ngo zabo kutongera kubikoresha kandi ababicuruza bakabivana mu bindi.
Rwanda FDA isaba inzego zbireba gukorana kugira ngo ibikubiye mu itangazo yasohoye byubahirizwe uko biri mu rwego rwo kurinda abaturage.
🚨🚨🔊Rwanda FDA iramenyesha Abaturarwanda bose ko ihagaritse ikwirakwizwa, n’ikoreshwa rya Discovery White Vinegar yakozwe na TAMU TAMU HEAT SPICES LTD ndetse na HLAAL White Vinegar yakozwe na CHEETER GROUP LTD, nyuma yo gufunga ibi bigo byakoraga nk’inganda mu buryo butemewe.… pic.twitter.com/013uqyrz7e
— Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) August 17, 2024