Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Barasabwa Kuzibukira Itabi N’Inzoga Bikabarinda Cancers
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Abanyarwanda Barasabwa Kuzibukira Itabi N’Inzoga Bikabarinda Cancers

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 February 2024 11:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo kuri za Cancer, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko muri rusange cancer ari indwara zishobora kwirindwa abantu bahinduye imibereho yabo.

Yavuze ko ubusanzwe uko abantu babayeho ari byo bigena uko imibiri yabo izamera.

Avuga ko binyuze mu guhindura imibereho yabo urugero nko kureka kunywa inzoga n’itabi, hari cancers bakwirinda.

Cancers zikunze kwibasira abagore ni iy’inkondo y’umura na cancer y’amabere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abagabo bo bibasirwa na cancers y’ubugabo, iy’ibihaha, iy’umwijima n’izindi ziterwa no kunywa inzoga cyangwa itabi no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko amahirwe ahari ari uko abantu muri rusange bafite ubumenyi bw’uburyo cancers zitangira bityo ko abantu bashobora kuzirinda.

Indwara za Cancers ni zo zihitana abantu benshi ku isi nyuma y’indwara z’umutima cyangwa guturika k’udutsi tw’ubwonko.

Cancers z’ibere nizo ziza ku mwanya wa mbere ku isi mu guhitana abantu, hagakurikiraho ibihaha n’izindi zirimo umwijima, igifu n’izindi.

Imibare yerekana ko abagore ari bo bakunze kwibasirwa na cancers kuko cancers z’amabere ari zo ziza ku mwanya wa mbere mu bwinshi kandi aho ari ho hose ku isi.

- Advertisement -

Abaganga bagira abantu inama yo kureka itabi, kwirinda inzoga ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ihagije no gukunda indyo ikize ku mbuto n’imboga.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo gusaba abantu kureka ibizabakurira cancers kandi hubakwa ibikorwaremezo byo kuyisuzuma no kuyivura.

Dr. François Uwinkindi ushinzwe indwara zitandura muri RBC avuga ko u Rwanda ari urwo gushimira kubera ko rwashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha abaturuye kwirinda cancers kandi ibitaro rwashyizeho bikaba bitanga umusaruro.

Imibare yerekana ko cancer y’ibere ari yo iza ku mwanya wa mbere muri cancers abantu barwara

Ati: “ Muri iki gihe tubona abarwayi benshi baza kwivuza kandi tubafasha uko dushoboye kugira ngo boroherwe cyangwa bakire.”

Dr. François Uwinkindi ushinzwe indwara zitandura muri RBC

Avuga kandi ko hari n’ubwo biba ngombwa ko abarwayi bafashirizwa mu ngo zabo iyo barembejwe na za cancers.

Ese ubundi Cancer ni iki?

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, WHO, risobanura cancer nk’uburwayi bushobora gufata urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu.

Ubwo burwayi bubaho iyo uturemangingo tw’urugingo runaka turetse gukora mu buryo buboneye twari dusanzwe dukoramo, ahubwo tugakora mu buryo bubi, burimo akavuyo.

Iyo mikorere ituma utwo duce tw’umubiri tuba twinshi mu bice twagenewe bigatuma dukora nabi, tukaza no kuharenga tugasagarira utundi.

Iyo mikorere niyo ituma uko abasirikare b’umubiri bari basanzwe bawurinda buhinduka, urugingo rukamungwa, hatabaho kubisuzuma no kubivura hakiri kare uwo muntu bikamuhitana kandi iyi ndwara irababaza cyane no kuyivura( cyane cyane iyo yamaze gukura) bigahenda cyane.

Ku isi yose cancers zica abarenga miliyoni 9,6 buri mwaka.

TAGGED:CancerfeaturedIbitaroNsabimanaUburwayiUwinkindiWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Ibitera Byazengereje Abaturage
Next Article Donat Ndamage Yahaye Perezida Nyusi Impapuro Zimwemerera Guhagararira u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?