Mbere Yo Gusezerana Kuvanga Umutungo Ni Ngombwa Kwitonda-MIGEPROF

Abenshi mu Banyarwanda bemeranya n’abo bagiye gushakana ko bazavanga umutungo kandi mu buryo busesuye. Akenshi biterwa n’imyumvire y’uko umwe muri bo ashobora kubona ko mugenzi we atamwizera aramutse atemeye ko bavanga umutungo mu buryo busesuye.

Kuvanga umutungo mu buryo busesuye iyo bikozwe bitabanje gutekerezwaho hari ubwo biteza ikibazo abashakanye uko imyaka ‘igenda’ yicuma.

Iki kibazo hari ubwo kivuka iyo umwe muri bo yari afite umwenda runaka hanyuma ntabibwire mugenzi we.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,  Mireille Batamuriza  avuga ko abantu bashaka gushyingiranwa baba bagomba kumenya ko mu gusezerana kuvanga  umutungo mu buryo busesuye, baba bavanze  n’imyenda umwe muri bo [cyangwa bombi] yari asanganywe.

- Advertisement -

Iyo abagiye gushakana babanje kubimenya hakiri kare, bibafasha kubyemeranya bityo bikazakumira ko havuka amakimbirane yari buzazamurwe no kumenya ‘impitagihe’ ko runaka afite umwenda atabwiye mugenzi we mbere y’uko bavanga imitungo.

Madamu Mireille Batamuriza aherutse kubwira itangazamakuru ko Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, iri gukora umushinga  w’itegeko  rishya ry’abantu n’umuryango.

Rigamije gushyiraho imbibi n’inshingano abagize umuryango bagomba gukurikiza kandi mu nyungu z’abawugize bose.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mireille Batamuriza

Bimwe mu bintu abashakashatsi b’iriya Minisiteri basanze ari nyirabayazana w’ibibazo biri mu miryango y’Abanyarwanda ari ugukoresha nabi umutungo w’urugo.

Uku gukoresha nabi imitungo bigaragarira mu kuba hari bamwe mu bagabo bakumira abagore babo ku mutungo runaka bitwaje impamvu zirimo n’uko babana batarasezeranye kandi ibyo bakabivuga birengagije ko babyaranye abana.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko ingingo zikubiye muri ririya tegeko nizemezwa zizaba ari uburyo burambye bwo gukumira byinshi  mu bikurura amakimbirane mu miryango y’Abanyarwanda.

Kubera ko ari umushinga w’itegeko rikigwaho kugira ngo rigororwe bityo uwo mushinga uzasuzumwe n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko iganira n’inzego zose zifite uruhare mu iterambere ry’umuryango mu rwego rwo kungurana ibitekerezo by’ingirakamaro.

Umuryango nyarwanda ufite ibibazo bitandukanye bishingiye ku mibereho y’Abanyarwanda, amateka yabo( harimo n’ingaruka za Jenosode yakorewe Abatutsi) ndetse n’amateka ya buri wese uwugize ku giti cye.

Amakimbirane mu ngo ari mu bituma abagize umuryango badatekana, ntibakore ngo biteze imbere kuko baba badatuje.

Abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’iryo mu bitekerezo, abana babura urukundo rwa kibyeyi bagatangira kwishora mu bikorwa bibangamira amategeko hakiri kare bityo bagakura nta kizere igihugu kibafitiye n’ibindi.

Bumwe mu buhamya butangwa n’abana bananiranye buvuga ko babitewe n’uko abababyaye batabitaho ngo bababonere ibyangombwa, cyangwa bakabahoza ku nkeke bikazatuma batorongera bakajya kwitwara uko bashaka.

Ab’abakobwa bo batwara inda  abenshi muri bo bakazibyara ariko bakabaho mu buzima bugoye cyane cyane ko baba barabyaye bakiri bato.

Hari n’abakuramo izo nda, bakihekura n’ibindi bibazo.

Abashakanye bo bakunze gupfa kudakoresha neza imitungo ndetse bamwe bakicana.

Imibare itangwa n’inzego z’ubugenzacyaha igaragaza ko abagore ari bo bahohotwa kurusha abagabo.

Intara y’i Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali nibyo bice by’u Rwanda bikorwamo ihohoterwa cyane kurusha ahandi.

Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo kandi bigakorwa hakiri kare, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yigeze gutangaza ko hateguwe imfashanyigisho igenewe abashaka kurushinga kugira ngo ‘bigishwe uko zubakwa.’

Mu itegeko ryakozwe n’abanyamategeko b’iyi Minisiteri bagumishijemo ingingo y’uko abantu bemerewe gusezerana bafite imyaka 21 y’amavuko n’ubwo bwose umukobwa w’imyaka 20 ashobora kubyara ntabimugireho ingaruka.

Mu gihe abanyapolitiki n’abanyamategeko bari gukorana mu rwego rwo gutegura itegeko rigenga abantu n’umuryango, abagenzacyaha n’abandi bakora mu rwego rwu’ubutabera nabo ntibahwema gufata no gukurikirana abakekwaho ibyaha bikorwa cyangwa bikorerwa abagize umuryango.

Ni muri uru rwego hemejwe ko urutonde rw’ abantu bahamijwe n’inkiko ko bahohoteye abana  ruzajya rushyirwa ku mugaragaro.

Iyi ni imwe mu ngamba nyinshi zafashwe mu guca intege abahohotera abana ndetse n’abakorera ibyaha abagize umuryango muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version